Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

Gitwaza yavuze ko abadasengera muri Zion Temple ishyano rigiye kubagwaho

Mu minsi ishize Intumwa Gitwaza yatangaje ko ari we muhanuzi wenyine ukomeye mu Rwanda no muri Afurika, ko abandi bazamusimbura bazaza atakiriho.

Ibi ntibyavuzweho rumwe na benshi barimo na bagenzi be bakora umurimo bita uw’Imana, aho bavugaga ko iriya atari imvugo ikwiye umukozi w’Imana.

Pasiteri Rutayisire Antoine mu nyigisho yatanze nyuma y’iryo jambo rya Gitwaza, yavuze ko Umukozi w’Imana Gitwaza ashora kuba ibyo yavuze yarabivuganye ibikomere ku mutima, ngo kuko ubusanzwe umukozi w’Imana agomba kubwira abo yigisha Yesu gusa ibindi akabireka.

Umwana murizi ntakurwa urutozi

Hari n’ibindi bivugwa ku ntumwa Gitwaza bigamije kumusebya, ariko bikagora benshi kubyakira nk’ibinyoma, bitewe n’uko basanzwe bumva ibimuvugwaho.

Urugero ni ibyigeze kumuvugwaho, bavuga ko akorana n’amashitani, bamuvugaho ubusambo no gupfa n’abo bakorana amafaranga ndetse no gutwara abagore b’abandi.

Kuri ibi byagaragariye buri wese ko ari ibinyoma, ndetse na Pasiteri Rutayisire Antoine yabikomojeho yemeza ko Intumwa Gitwaza ari Umwe mu bavugabutumwa azi b’inyangamugayo, buzura umwuka kandi batarangwa n’ubudode, ubusambo ndetse n’utundi duco tubi agereranya nk’imyanda.

Ikindi cyagaragaje ko hari abavuga kuri Gitwaza bagamije kumusebya, ni aka videwo kazindutse kacicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri iki cyumweru, kagaragaza Gitwaza avuga ko Abakirisitu basengera muri Zion Temple ari bo bonyije bazajya mu ijuru abandi ishyano rigiye kubabona.

Abenshi bakabonaga gacicikana bibazaga byinshi ku ntumwa Gitwaza, bavuga ko yarengereye kuko na Bibiliya ubwayo ivuga ko Yezu(su) ari we nzira y’ukuri n’ubugingo, ntawawagera ku mana atamunyuzeho.

Benshi bashingiye ku byo iyi ntumwa isanzwe ivuga ntibashidikanyije ko byaba ari ibihimbano, bavuga ko bidatunguranye kuba intumwa Gitwaza yashyira ikimenyetso cya bihwanye hagati ya Yezu na Zion Temple.

Gusa ibi byagaragaye ko ari abifuzaga gusebya Intumwa Gitwaza kuko aka ka videwo bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga, bagakase mu cyigisho kinini yatangaga kivuga ku bantu bigize intagondwa bahora batera abandi bwoba.

Aka bakase muri ubu butumwa kakaba kari urugero rw’ukuntu bamwe batera ubwoba bagenzi babo.

Uru rugero yarutanze agira ati “Hari abantu basigaye batera ubwoba abandi! mwibaze nk’uwaza akababwira ngo ’ Abakiristu ba Zion nibo bazajya mu ijuru gusa. Abandi basengera ahandi ishyano rigiye kubabona” uwo mwamwumva mute ? Ntiyaba abeshye? Hari abantu nk’abo basigaye bavuga ko Imana iba ahantu hamwe”.

Ababanje gukeka ko ibyacikanaga ku mbuga nkoranyambaga ari ukuri si byo, ukuri nyako ni uko Intumwa Gitwaza ifite abahagurukiye kuyisebya ku nyungu zabo, ibimuvugwaho byose bikaba bikwiye kwitonderwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *