Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

Abakecuru babiri bapfuye bari kurwanira ibiryo by’ubuntu muri Malaysia

Abakecuru 2 bo mu gihugu cya Malaysia barwanye inkundura mu kivunge batanguranwa amatike abemerera kubona ibiryo by’ubuntu birangira bahasize ubuzima.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje  ko kuwa mbere aribwo aba bakecuru bapfuye bari kurwanira amatike mu kivunge.

 

Amatike 200 yonyine yarwaniwe n’abantu barenga 1000 imbere y’isoko riremera imbere mu nzu, riri mu karere ka Pudu mu murwa mukuru Kuala Lumpur.

 

Ushinzwe gucunga umutekano yabwiye ibitangazamakuru byo muri Malaysia ko yumvise abantu bataka arebye abona abantu barimo gusunikana,birangira aba bakecuru bapfuye.

 

Abakecuru 2 barimo,Law Ion Nang w’imyaka 78 y’amavuko na Ah Poh w’imyaka 85 y’amavuko,bananiwe guhumeka ubwo bari bategereje ko bagerwaho n’aya matike birangira bapfuye.

 

Iyi mpanuka yatewe n’uko abantu bari ku murongo bananiwe kwihangana baratanguranwa,bituma bane bitura hasi,2 barapfa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *