RWANDA:KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Dr. Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yagizwe n’Inama y’Abaminisitiri Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Kuva muri Kanama 2015, Tom Close ni umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibuzima (RBC) mu ishami rishinzwe gutanga amaraso akaba yari ashinzwe ibikorwa byo gushaka abatanga amaraso bashya bujuje ubuziranenge no kongera umubare w’abayatanze bakongera kuyatanga.

Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki ya Gatatu, uyu mugabo usanzwe anakora umuziki mu buryo bw’umwuga, yagizwe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali).

Muri Gashyantare 2017, Tom Close yari yatorewe kuba Perezida w’Ihuriro Nyafurika rishinzwe ibyo gutanga amaraso mu bihugu 13 biri mu gace k’Uburasirazuba bwa Afurika.

Icyo gihe yabwiye kimwe mubitangaza makuru bikorera mu Rwanda ati “Ni intambwe ku kigo gishinzwe gutanga amaraso mu Rwanda cyane ko twabaye igihugu cya kabiri muri Afurika gifite serivisi ziri ku rwego rwa mbere”.

Yakomeje avuga ko kujya kuri uyu mwanya bidufitiye inyungu kuko bizadufasha gukomeza kuzamura urwego rw’imikorere turiho ndetse tukanigisha abandi muri ibyo bihugu.

Ubundi igihugu gifite serivisi ziri ku rwego rw’u Rwanda ni Namibie, ibindi byose biri inyuma y’u Rwanda.” Dr Muyombo Thomas yatangiye gukora mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ibijyanye n’amaraso avuye mu byari ibitaro bya Polisi Kacyiru aho yakoraga nk’umuganga ushinzwe indwara z’abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *