RWANDA:KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Umuyobozi wa EAP yatangaje ko irushanwa rya PGGSS ryahagaze, yatuganirije ku bitaramo byarisimbuye.

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye amagambo yari menshi, abantu banyuranye cyane cyane abakurikiranira hafi imyidagaduro bacitse ururondogoro bibaza niba koko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ritazongera kuba ukundi ndetse hanibazwa ku bizarisimbura cyane ko ryari ryarashinze imizi mu Rwanda, ndetse ugasanga uretse gufasha abahanzi mu ngeri zitandukanye, hari n’ababa baritezeho umusaruro ukomeye ukomoka ku bijyanye n’agafaranga gatubutse iri rushanwa rihemba ku baba baryitabiriye.

Amagambo n’amakuru atizewe byahererekanywaga ku mbuga nkoranyambaga z’abantu banyuranye byatumye dushaka umuyobozi wa East African Promoters (EAP) yari isanzwe itegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ngo tumubaze niba koko uyu mwaka iri rushanwa ritazaba cyangwa niba rizaba cyane ko abantu baheze mu rujijo.

Mu kiganiro kirambuye twagiranye na Mushyoma Joseph uzwi cyane nka Bubu umuyobozi wa East African Promoters (EAP) yari isanzwe itegura Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) yadutangarije ko kugeza ubu iri rushanwa ryahagaritswe. Yagize ati” Twararihagaritse kuko mu myaka umunani ryari rimaze usanga impamvu zatumye turitangira zaramaze kugerwaho bityo duhitamo kurihagarika kugira ngo dukore n’indi mishinga.”

Bubu yatangaje ko igihe batangizaga PGGSS bari bafite intego enye arizo; Guteza abahanzi b’abanyarwanda imbere, guhesha abahanzi agaciro, gususurutsa abaturage bo mu ntara zitandukanye n’ibyaro babahuza n’abahanzi bakunda no gufasha abahanzi b’abanyarwanda kuzamura urwego rw’imiririmbire mu buryo bwa Live.

Bubu yemeza ko nyinshi muri izi ntego bari bafite bamaze kuzigeraho, nyuma y’imyaka umunani bakaba bifuje guhagarika iri rushanwa. Nk’uko yakomeje abitangariza umunyamakuru, Bubu yadutangarije ko nyuma y’uko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star barihagaritse ubu hari umushinga bateganya gushyira mu bikorwa mu minsi mike iri imbere.

Ati” Ntabwo irushanwa nka Primus Guma Guma Super Star warihagarika ngo rigende gutyo, ryagenda yego ariko rikagira ikindi gikorwa gisusurutsa abanyarwanda nk’uko bihora mu bitekerezo byacu.” Bubu yahishuriye umunyamakuru ko hari ibitaramo bagomba kuzakora mu mezi make ari imbere ibi bikaba ari ibitaramo bizabera mu ntara zose z’igihugu kandi bikaba ibitaramo binini ariko yirinda kugira byinshi abitangazaho.

Abajijwe niba ibi bitaramo bitazaba bimeze nk’ibya PGGSS, Bubu yabwiye umunyamakuru ko imitegurire y’ibi bitaramo izaba itandukanye n’iy’irushanwa rya PGGSS, gusa nanone yirinda kugira byinshi atangaza kuri uyu mushinga ahamya ko bazashyira hanze mu minsi mike cyane iri imbere. Ibijyanye n’abahanzi kimwe n’aho bizabera Bubu yatangaje ko bizamenyekana mu minsi mike iza. Tubibutse ko PGGSS ihagaze imaze kuba imyaka umunani yegukanwa n’abahanzi umunani ari bo; Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Butera Knowless, Urban Boys, Dream Boys na Bruce Melody watwaye iya nyuma iheruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *