Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

Umuryango wa Tanasha Donna wihanangirije bikomeye Diamond Platnumz

Umuhanzi w’icyamamare uturuka mu gihugu cya Tanzania Nasibu Abdul Juma wamenyekanye cyane nka Diamond Platnumz kuri ubu afite abana batatu bakomoka ku bagore babiri batandukanye.

Kuri ubu uyu diamond ari mu rukundo n’umukobwa witwa Tanasha Donna Oketch biheruka no gutangazwa ko bazakora ubukwe  ku munsi w’abakunda (Valentin’s Day) ku itariki 14 Gashyantare 2019 nyuma biza kwimurwa ku mpamvu zitasobanuwe neza kugeza ubu akaba ari nta munsi uzwi buzaberaho.

Kuri ubu rero umuryango wa Tanasha wahaye gasopo Diamond kutazahirahira ngo atere umwana wabo inda batarabana. Ibi bije nyuma y’aho mu minsi yashize, hasohotse amakuru avuga ko diamond yaba afite umugambi wo gutera inda Tanasha mbere yuko uyu mwaka wa 2019 urangira. Umwe mu bakomoka mu muryango w’uwo mukobwa yatangaje ko bahaye gasopo bikomeye diamond, kugeza ubwo azaba amaze kumwambika impeta.

Yagize ati “twaricaye nk’umuryango, twanzura ko Tanasha adakwiye kugirana umwana na Diamond kugeza ubwo bazabanza gushyingiranwa ku buryo bwemewe n’amategeko.

Yakomeje agira ati “Tanasha ni umukobwa uturuka mu muryango w’abantu basenga cyane. Ababyeyi be ni abakristu bakomeye ku rwego rwo hejuru, ntabwo rero bakunda ibinyuranyije n’imyemerere yabo.”

Diamaond yagombaga gukorana ubukwe n’uyu mukobwa ku munsi w’abakundanye kuwa 14 gashyantare muri uyu mwaka, ku buryo butunguranye itariki yenda kugera ubukwe bwahise busubikwa igitaraganya ndetse ntihanatangazwa itariki bwimuriweho, ibi rero byateye impungenge umuryango w’uyu mukobwa Tanasha bakeka ko yaba agiye guhita amwanga.

Umwe mu bagize uwo muryango w’uyu mukobwa yakomeje agira ati: “nta kibazo na kimwe dufite ku mubano w’umukobwa wacu na Diamond. Impungenge zanatumye dufata uwo mwanzuro nuko diamond yamara kumutera inda agahita amuta bigatuma umukobwa wacu abaho nabi kandi bitari bikwiye.”

 

 

Yanditswe na ZIHIRAMBERE Pacifique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *