RWANDA:KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

UMUHANZIKAZI RIHANNA AGIYE GUTARAMIRA KU MUGABANE WA AFURIKA HARIMO NA KENYA

Umuhanzikazi w’Icyamamare uturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Robyn Rihanna Fenty uzwi cyane nka Rihanna, agiye gukora ibitaramo bizenguruka Umugabane wa Afurika, aho mu bihugu ateganya gutaramiramo harimo n’igihugu cya Kenya.

Rihanna ndetse n’itsinda rimufasha mu gukora umuziki barateganya gukorera ibitaramo muri Afurika mu kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira 2019. Biteganyijwe ko azabanza muri Afurika y’Epfo agakomereza mu bindi bihugu.

Ikinyamakuru The Star kiri mu bikomeye muri Kenya cyahawe amakuru n’ubuyobozi bwa Phat!Production iyobowe na Mike Strano washimangiye ko itsinda ryita ku nyungu z’umuhanzikazi Rihanna riri gushaka uwo bakorana mu bategura ibitaramo muri iki gihugu kugira ngo harebwe uko uwo muhanzi yazahakorera igitaramo.

Mike Strano yerekanye ibaruwa bandikiwe n’itsinda ryita ku nyungu za Rihanna igaragaza ko bari gushaka umuhanga mu gutegura ibitaramo wafatanya na bo gukora icyo bateganya mu Mujyi wa Nairobi.

Mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba, Kenya, Tanzania na Uganda nibyo uyu mukobwa ashobora kuzataramiramo. Rihanna azabanza muri Afurika y’Epfo, akurikizeho Nigeria mu Mujyi wa Lagos navayo azahita ajya i Nairobi nihatagira igihinduka.

Ibitaramo bya Rihanna muri Afurika bizatangira tariki ya 1 Nzeri bizasozwe tariki ya 31 Ukwakira 2019. Mike ati “Yego, Rihanna azakora ibitaramo bibiri cyangwa bitatu muri Afurika, azajya Johannesburg na Cape Town, aveyo ajye Lagos. Nibiramuka bigenze neza Kenya tukemeranya na Tanzania azajyayo.”

Ikigoranye cyane mu kwemeranya n’itsinda rya Rihanna ko ibi bitaramo bizagera no muri Kenya ni uko babanza kureba neza niba itsinda ry’abantu 60 Rihanna agendana nabo bazabona uko babaho kandi mu mu bw’isanzure n’umudendezo.

Itsinda ry’abantu 60 bagendana na Rihanna baba bakeneye imodoka nziza zibatwara, hoteli z’inyenyeri eshanu kandi zifite ibyumba byisanzuye kongeraho na hoteli bwite Rihanna azabamo ubwe ari nako byagenze kuri Chris Brown ubwo yajyagayo mu mpera za 2016.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *