RWANDA:KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Salax Awards2019: Yinjije Miliyoni zisaga 10 mu mifuka y’abahanzi babonye ibihembo (AMAFOTO)

Salax Awards ibihembo byamenyekanye mu myaka yatambutse mu ruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda ariko nyuma biza gusa n’ibicitse intege birahagarara, ni nyuma yaho Ikirezi Group yabiteguraga yaje gusinya amasezerano na AHUPA, ariyo yateguye ibihembo by’uyu mwaka  byatangiwe muri Kigali Serena Hotel.

Ku cyumweru tariki 31/03/2019 nibwo hari hateganyijwe umuhango wo gutanga ibihembo bya Salax Awards byari bimaze imyaka byarasubitswe. Ikirezi Group yatangije Salax Awards yagiranye amasezerano y’imyaka 5 na AHUPA, bemeranwa ko AHUPA igiye kujya itegura ibi bihembo ngarukamwaka, maze hagahembwa abantu bafite aho bahurira n’imyidagaduro hano mu Rwanda. Mu itangwa ry’ibi bihembo mu bahanzi hagiye hagaragaramo ibyo twakita nko gutungurana kuri bamwe, ndetse n’udushya twinshi kubitabiriye uyu mugoroba w’itangwa ry’ibi bihembo.

StarTimes ni umuterankunga wa Salaxy Awards Season7.

Ibi birori byo gutanga ibihembo byari biteganyijwe gutangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba, gusa ubwo izi saha zageraga, abantu bari bacye cyane, umutuzo ari wose ahabereye ibi birori. Winjiye wabonaga nta bahanzi mu by’ukuri bahari, yaba abari mu bahataniraga ibihembo ndetse no mu bandi batumiwe.

Umuhanzi Mariya Yohana na Muyango bazwi mu njyana gakondo bari bitabiriye iki gikorwa ku masaha yagenwe ariko nyuma yo kubona ko amasaha akomeje kwicuma ntagikorwa na kimwe kiratangira kandi amasaha abaye menshi, bigeze saa yine aba bahanzi bahagurutse baritahira.

Mu bigaragara icyatumye ibi bihembo bitinda gutangwa byatewe n’uko abantu bari bake cyane, ariko nyuma bakaba baje kuza mu masaha akuze cyane. Nyuma gato umushyushyarugamba Lion IMANZI yafashe ijambo ashimira abitabiriye uburyo bihanganye dore ko amasaha yari ashize agera kuri ane ubaze isaha yari yaratangarijweho ko ibi birori byagombaga gutangiriraho.

Abanyarwenya bazwi nka Daymakers nibo babanje ku rubyiniro basusurutsa abitabiriye Salax Awards. Nyuma yabo hakurikiyeho umwanya wo gutanga ibihembo, bahera ku cyiciro cy’uwitwaye neza mu bagore, gihabwa Queen Cha. Akaba yafashe ijambo, ashimira Riderman wamufashije kuva agitangira umuziki, label imufasha gutunganya umuziki ndetse n’abafana.

Abanyarwenya bo muri Daymakers nibo babanje gususurutsa abaje kureba ibirori bya Salax Awards7 mu rwenya rutandukanye.

Mbere y’uko batanga ibihembo bya nyuma, Jay Polly utari mu bahatana muri ibi birori yataramiye abari bahari mu ndirimbo ze, Marina nawe aza kumufasha kuririmba indirimbo nshya bafatanyije.

Jay Polly na Marina Bafatanije kuririmba indirimbo bahuriyemo.

Igihembo cyakurikiyeho ni icy’umuhanzi uhimbaza Imana, cyegukanwe na Israel Mbonyi wagituye abandi bahanzi bahimbaza Imana. Yvan Buravan niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza ukizamuka ashimira Uncle Austin, abamufasha mu iterambere ry’umuziki we ndetse n’abafana be.

Israel Mbonyi niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza uhimbaza Imana.
Mani Martin Niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi gakondo mwiza (Best Traditional Artist)
umuhanzi mwiza ukizamuka (Best Upcoming Artist) yabaye Yvan Buravan
Umuhanzi mwiza mu bagore (Best Female Artist) Queen Cha.
Queen Cha n’igihembo cye yahawe.
Umuhanzi mwiza mu bagabo (Best Male Artist) yabaye Bruce Melody.
Bruce Melody niwe wegukanye ibihembo byinshi muri Salaxy Awards7.
Umuhanzi mwiza wa Hip Hop (Best Hip Hop Artist) Riderman.

Mani Martin niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza ukora injyana gakondo, naho itsinda ryahize ayandi ari Active, umuhanzi mwiza w’injyana ya RnB akaba Bruce Melody, uwa Afrobeat aba Uncle Austin naho uwa hip hop akaba Riderman. Mu itangwa ry’ibi bihembo habayeho n’umwanya wo kuzirikana abahanzi bitabye Imana ariko bagasiga hari icyo bashyize ku muziki nyarwanda. muri abo harimo; Sentore Athanase, Minani Rwema, Dr Jack, Mwitenawe Augustin, Hirwa Henry, Pappy Safa John, Ganza wakoraga amashusho y’indirimbo, Gatesi Nadege wa Christus Regnat ndetse n’abaririmbyi ba Ambassadors baguye mu mpanuka muri Tanzania. Habayeho kandi umwanya wo kuzirikana abahanzi nyarwanda baguye muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Itsinda ryiza (Best Group) ni Active.
Uncle Austin yabaye umuhanzi mwiza wa Afro Beat (Best Afro Beat Artist) akaba yanemereye Junior 10% by’amafaranga yatsindiye!
Clarisse KARASIRA, umuhanzikazi uri kwigarurira imitima ya benshi mu njyana gakondo, nawe yari yaje kwihera ijisho ibirori bya Salaxy Awards7
Mc Tino, Yvan Buravan, Tizzo wo muri Active na Uncle Austin bari babukereye.
Umuhanzikazi Asinah n’umukinnyi wa Rayon Sports Michael Sarpong bari mu rukundo, banitabiriye ibirori bya Salaxy Awards.
Ama G The Black n’umufasha we nabo bari bahabaye.
Jay C, Khalfan na Deo Munyakazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *