RWANDA:KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Real Madrid yaba igiye kwibikaho rutahizamu Mbappe.

Umutoza wa Real Madrid Zinedine Zidane yatangaje ko mu mpeshyi y’uyu mwaka nk’uko yabyiyemeje ko agomba kongera kuzahura ikipe ya Real Madrid kuko yari igeze aho umwanzi ashaka, ashaka kubona rutahizamu Kylian Mbappe asusurutsa abakunzi b’iyi kipe kuri Stade Santiago Bernabeu.

Kuva yakongera gufata Los Blanco nk’uko bitazirwa iyi kipe ya Real Madrid, Zidane yavuze ko yiyemeje ko imbaraga ze zose agomba kuzishyira ku kongera kuzamura urwego rw’imikinire ndetse n’isura y’iyi kipe ikongera ikagaragara neza mu maso y’abakunzi bayo, aho avuga ko agomba kwibanda cyane ku kubaka ikipe ifite abataka bakomeye barimo nk’uyu Mbappe aho yafatanya na Sadio Mane.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo mu Bufaransa kitwa kivuga amakuru y’imikino kitwa France Football, banditse inkuru maze bayishyira ku rupapuro rubanza rw’icyo kinyamakuru, bashyiraho ifoto ya Zidane na Mbappe maze bayiherekeresha amagambo yateye benshi urujijo aho bagize bati “gahunda ya Mbappe, Real Madrid izishyura agatubutse kugira ngo uyu musore ukiri muto yerekeze muri iyi kipe.”

Amakuru yaakomeje asakara yavugaga ko uyu mukinnyi w’imbere mu ikipe ya Paris Saint Germain, Mbappe kugira ngo yerekeze mu ikipe ya Real Madrid, hazishyurwa miliyoni 280 z’amayelo kugira ngo bamwegukane.

Mbappe akaba yari yarasinye amasezerano yo gukinira ikipe ya PSG kugeza mu mpeshyi y’uyu mwaka kuri miliyoni 180 z’amayero nyuma y’uko bamukuye mu ikipe ya Monaco nk’intizanyo nyuma bigakorwa mu rwego rwo guhunga ibihano byo gucibwa amafaranga bari guhabwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *