Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

Nyuma yo kwijyana kuri Police, R Kelly ashobora yarekuwe ataha mu rugo

Umwami w’injyana ya R&B ku isi akaba utunganya amajwi n’amashusho, umwanditsi w’indirimb, icyamamare mu muziki uturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Robert Sylvester Kelly wamenyekanye cyane nka Robert Kelly wijyanye kuri Police ya Chicago ari naho avuka Kuwa Gatandatu ushize, yasabiwe gufungwa imyaka 70 akanatanga miliyoni  100 z’amadolari ku bagore yasambanyije ku ngufu.

Robert Kelly afite ibirego 10 byose byo gusambanya abagore. Ni ibyaha byakozwe hagati yo mu mwaka w’1998 no muri 2010. Mu bavuga ko bahohotewe na na R Kelly, hari n’abari bafite imyaka 13 na 17 mu gihe basambanywaga.

Uyu muhanzi akaba yari yafunzwe ubwo yajyaga kuri gereza y’aho muri Chicago nyamara kuri uyu wa mbere tariki 25 Mutarama akaba yaje kurekurwa. Umushinjacyaha akaba yavuze ko uyu muhanzi aregwa ibyaha icumi yakoreye ku bagore bane. Nyamara umwunganira mu mategeko, Steve Greenberg we akaba yahakanye ibyo byaha byose.

R. Kelly yijyanye kuri polisi ya Chicago kuwa Gatanu, ntiyabashije kwishyura amande ya miliyoni 100 z’amadorali yasabwaga kugeza kuwa Mbere.

Abanyamakuru batabarika bari bamutegereje hanze ya gerezaq ubwo yasohokaga kugira ngo bagire ibyo bamubaza ku byaha aregwa. Gusa yaje gusohoka ari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko bahita bajya mu modoka bityo ntibabasha kugira icyo batangaza.

 

Yanditswe na ZIHIRAMBERE Pacifique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *