RWANDA:KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Nyuma ya Solly Mahlangu na Sinach Patient Bizimana yatumiye icyamamare Alka Mbumba

Easter Celebration Concert ni igitaramo ngarukamwaka kimaze kuba kwamamara hano mu Rwanda kikaba gitegurwa n’umuramyi ukomoka nyine hano mu Rwanda witwa Patient BIZIMANA aho yifatanya n’Abakristo kwizihiza Pasika. Mu gitaramo cyo muri uyu mwaka hatumiwe icyamamare Alka Mbumba ukomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igitaramo cy’uyu mwaka Easter Celebration concert 2019 kizaba tariki 21/04/2019 kibere i Gikondo mu ihema rinini riri muri Expo Ground. Muri iki gitaramo Patient Bizimana azaba ari kumwe n’umuhanzi w’icyamamare Alka Mbumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ukunzwe bikomeye mu ndirimbo zitandukanye harimo nk’iyitwa ‘Fanda nayo’ yatumbagije izina rye mu karere k’Afrika y’Uburasirazuba, ikaba imaze no kurebwa inshuro zirenga miliyoni 8.5 ku rubuga rwa Youtube. Uyu muhanzi kandi akaba yaranatumiye kandi itsinda Redemption voice ryo mu gihugu cy’u Burundi.

Alka Mbumba Umuramyi ukomeye ugiye gutaramira Abanyarwanda

Mu kiganiro Patient BIZIMANA yaduhaye, yaduhamirije ko yatumiye Alka Mbumba mu gitaramo azakora kuri Pasika y’uyu mwaka (Easter Celebration Concert 2019). Patient BIZIMANA akaba atumiye uyu muhanzi ukomeye muri RDC nyuma y’abandi b’ibyamamare amaze kuzana mu Rwanda barimo Solly Mahlangu wo muri Afrika y’Epfo, Marion Shako wo muri Kenya na Sinach wo muri Nigeria ufatwa nk’umwamikazi wa Afrika mu muziki wa Gospel.

Patient Bizimana aremeza ko ubutumwa buzatangwa mu gitaramo Easter Celebration Concert 2019 ari ubw’akamaro ku bazitabira

Patient Bizimana yavuze ko Alka Mbumba ari umukozi w’Imana ufite indirimbo zikunzwe cyane muri iki gihe by’akarusho akaba afite ubuhamya bwiza ndetse n’ubutumwa bwo gusangiza abakristu. Yagize ati: “Uyu mwaka tuzaba turi kumwa na Alka Mbumba. Impamvu namutumiye ni uko indirimbo ye ‘Fanda nayo’ muri iyi iki gihe ikunzwe cyane yaba mu matorero n’ahandi irakoreshwa cyane, kandi afite ubuhamya bwiza ni umukozi w’Imana nizeye ko hari byinshi azadufasha mu kwizihiza Pasika no kutwegereza intebe y’Imana. Ni we wa mbere wo muri DRC ugiye kuririmba muri Easter Celebration concert, ni umugisha kumugira no gutaramana nawe,..”

Alka Mbumba yamaze kwemeza ko azaba ari i Kigali kuri Pasika y’uyu mwaka

Easter Celebration Concert 2019 iri gutegurwa na Patient ku bufatanye na Moriah Entertainment Group. Usibye Alka Mbumba watumiwe muri iki gitaramo, Patient Bizimana yanatumiye itsinda Redemption Voice rikunzwe bikomeye i Burundi. Abandi bahanzi n’abaririmbyi bo mu Rwanda bazafatanya na Patient Bizimana ni; Gaby Irene Kamanzi uzwi cyane nka Gaby, Healing Worship Team na Shekinah worship team ya ERC Masoro. Patient BIZIMaNA wateguye iki gitaramo azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Menye neza, Ubwo buntu, Iyo neza, Ikime cy’igitondo, Nongeye ndaje n’izindi zamenyekanye ndetse zigakundwa n’abatari bake.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *