RWANDA:KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Meddy niwe muhanzi nyarwanda uyoboye abandi mu bafite indirimbo zarebwe cyane kuri Youtube.

Mu Rwanda iterambere riri kwihuta cyane ndetse abantu bashidukiye gukoresha imbuga zitandukanye zikorera kuri Internet. Muri iki gihe abakoresha urubuga rwa Youtube, bamaze kuba benshi ndetse biri gutuma indirimbo z’abanyarwanda zirebwa cyane.

Youtube ni urubuga rusakaza amashusho rwashinzwe mu mwaka wa 2005 na Chad Hurley na Jawed Karim, bahoze bakorera Sosiyete ya PayPal yifashishwa mu guhererekanya amafaranga. Mu Kwakira 2006 Google yaguze uru rubuga ku kayabo ka miliyari 1.65 z’amadorali itangira kurubyaza umusaruro inongera byinshi mu mikorere rwari rusanganwe. Youtube ifite icyicaro i San Bruno, muri California.

Twabakusanyirije indirimbo 10 ziri mu myanya y’imbere mu kurebwa cyane kuri uru rubuga, hatitawe ku myaka zimazeho, zaba izihimbaza Imana cyangwa se izisanzwe.

Mu gukusanya izi ndirimbo zarebwe cyane kurusha izindi ntitwitaye ku bahanzi bafite inkomoko mu Rwanda bakorera umuziki hanze kandi bamaze kwamamara nka Corneille, Stromae n’abandi bafite aho bahuriye n’u Rwanda, bakora umuziki ariko badahanze amaso isoko ry’u Rwanda cyane.

Dukora urutonde rw’izi ndirimbo hitawe ku ndirimbo zaba izakorewe amajwi n’amashusho y’amagambo azigize (lyrics video) ndetse n’izakorewe amashusho asanzwe arimo ba nyirazo.

Kuri uru rutonde Meddy afitemo indirimbo enye anganya na Ambassadors of Christ Choir yo mu Itorero ry’Abadivantisti b’umunsi wa karindwi, mu gihe The Ben afitemo indirimbo imwe ndetse na Korali yitwa Heman ikagiramo indi.

Iyi korali ya Ambassadors of Christ ifite indirimbo zimaze kurebwa cyane yavutse mu 1995, yatangijwe n’abantu batanu ariko kugeza ubu ifite abaririmbyi barenga 40. Mu myaka 23 imaze ibayeho ifite album z’amajwi 13 ndetse n’iz’amashusho 12.

Amashusho ya ‘Slowly’ ya Meddy yamaze kuzuza abantu basaga miliyoni 10 bamaze kuyareba ku rubuga rwa Youtube, nyuma y’umwaka urenga iyo ndirimbo imaze ishyizweho, ikaba yarabaye indirimbo ya mbere y’umunyarwanda irebwe kurusha izindi mu Rwanda.

Dore uko indirimbo zikurikirana mu kurebwa ku rubuga rwa Youtube:

10. Burinde Bucya:

Iyi ndirimbo ya Meddy yagiye hanze ku wa 6 Mutarama 2015, ubwo uyu muhanzi yari akibarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Press One Entertainment, yari irimo abahanzi batandukanye baba muri Amerika, ariko nyuma aza kuyivamo.

Burinde bucya iri mu ndirimbo z’uyu muhanzi zakunzwe mu buryo bwihariye, irashamadukirwa ndetse yigarurira imitima ya benshi bakunda indirimbo z’urukundo.

Kugeza uyu munsi imaze kurebwa n’abantu 3,300,950 ku rubuga rwa Youtube igiye kumaraho imyaka ine.

9. Lose control ya Meddy & The Ben

Iyi yahuriyemo abahanzi babiri bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda ndetse ntabwo bakunze guhurira mu ndirimbo aribo ubwabo bagize igitekerezo.

Meddy na The Ben batangaza ko bagiye gukorana indirimbo benshi bishwe n’amashyushyu bavuga ko bagiye gushyira hanze indirimbo izavugisha benshi kandi koko niko byagenze.

Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa Youtube muri Kamena 2018. Amajwi yayo yakozwe na MadeBeats David agikorera muri Monster Records ubu imaze kurebwa n’abantu 3,589,129 nta bwo amashusho arajya hanze.

8. Yesu we!
Amashusho y’iyi ndirimbo ya Ambassadors of Christ Choir yashyizwe ku rubuga rwa Youtube ku wa 18 Ukuboza 2017. Kugeza uyu munsi imaze kurebwa n’abantu 3,893,539.

7. Habibi

Iyi ndirimbo y’umuhanzi Mugisha Benjamin (The Ben), iri mu zazamuye ibendera mu muziki we mu buryo bukomeye. Mu ndirimbo ze zose niyo iri imbere mu kugira abantu bayirebye cyane. Amashusho yayo yagiye hanze ku wa 21 Ugushyingo 2016, amajwi yayo yakozwe na Pastor P naho amashusho akorwa na Cedru. Kugeza ubu imaze kurebwa n’abantu 4,039,986.

Igaragaramo umukobwa witwa Lissette DeJesus, usanzwe ari umunyamideli wigenga, ni umunyabugeni w’umushushanyi unayobora abahanzi b’ubugeni mu ngeri zinyuranye.

Uyu mukobwa w’umu- métisse afite inkomoko muri Colombia [ahitwa Caucasia] no muri Puerto Rico, uko Lisettse ateye amabengeza biri mu byatumye benshi bareba iyi ndirimbo mu buryo bwihariye, hari n’abayihozagaho ijisho bashaka kwirebera ikimero cye.

6. Siku za Kilio Zimepita

Iyi ndirimbo ya Ambassadors of Christ Choir, yagiye hanze ku wa 17 Werurwe 2015. Irimo ubutumwa ko igihe cyo kurira cyarangiye ahubwo abantu bakwiriye gukanguka bagakorera Imana.

Kugeza ubu imaze kurebwa n’abantu 4,051,964 mu gihe gikabakaba imyaka ine igiye kumara ishyizwe ku rubuga rwa Youtube.

5. Nasara

Iyi ndirimbo ya Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy nayo iri mu ndirimbo zo mu Rwanda zimaze kurebwa cyane z’abahanzi bakomoka mu Rwanda, bakora bahanze amaso iri soko.

Yagiye hanze ku wa 28 Ugushyingo 2013, amajwi yayo yakozwe na Cedric Uwabasinga uzwi nka Cedru naho amajwi yakozwe na Lick Lick. Kugeza ubu imaze kurebwa n’abantu 4,166,674.

4. Hoziana ya Ambassadors of Christ Choir

Iyi ndirimbo yagiye ku rubuga rwa Youtube ku wa 1 Ukwakira 2014, imaze kurebwa n’abagera kuri 4,328,505.

Yiganjemo ubutumwa bwo gusingiza umwami, abaririmbyi ba Ambassadors of Christ Choir baba bumvikanisha ukuntu bafite amatsiko yo kuzagera mu ijuru, baririmba indirimbo zihariye zisingiza umwami w’abami.

3. Haleluya ya Heman Choir

Iyi ndirimbo yakozwe n’itsinda rya Herman Choir ishyirwa kuri Youtube ku wa 20 Ukwakira 2012. Amashusho yayo yakozwe na Pro Mukama Franco wo muri Freedom Studio. Imaze kurebwa n’abantu 6,997,590.

Yiganjemo ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana bwereka abantu ko Umwami Yesu ari ku ngoma nyuma yo kunesha umwanzi Satani woherejwe mu Isi nyuma yo gukora icyaha ubwo yari ari mu ijuru.

2. Nimekupata Yesu ya Ambassadors of Christ Choir

Iyi ndirimbo, uretse no muzo kuramya no guhimbaza, no mu z’abahanzi basanzwe bakora indirimbo zitajyanye n’ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza iza mu z’imbere mu Rwanda.

Kuva yashyirwa kuri youtube ku wa 21 Werurwe 2017, yabanje kuyobora indirimbo zose mu Rwanda zarebwe cyane kuri Youtube. Kugeza uyu munsi imaze kurebwa na 8,051,885.

1. Slowly

Amashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 23 Kanama 2017, amashusho yayo amaze kurebwa n’abantu 10, 210,128. Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho na Lick Lick muri Momusic, Meddy abarizwamo ikurikirana ibijyanye n’inyungu ze mu bya muzika.

Iyi ndirimbo ya Meddy iri mu zatumye akundwa mu buryo bukomeye n’ab’ingeri zose mu bihugu bitandukanye bya Afurika mu minsi yashize yari iharawe cyane mu tubyiniro muri Tanzania. Yanatumye Diamond Platnumz amugirira icyizere bakorana indirimbo, ndetse na Mbosso wo muri Wasafi bakorana indi.

Si amashusho yayo yarebwe cyane gusa kuko n’amajwi yahosokanye na Lyrics video yayo nayo ubu afite 9 526 888 z’abantu bayirebye ku rubuga rwa Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *