Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

Chelsea yamaze gufatira ibihano umuzamu wayo Kepa Arrizabalaga

Nyuma yuko umuzamu wa Chelsea Kepa Arrizabalaga atsembeye umutoza Maurizio Sarrri akanga gusohoka mu kibuga ubwo yarasimbujwe mu mukino wa nyuma wa EFL cup, igitutu gikomeye cy’abakinnyi bayinyuze muri iyi kipe gitumye uyu munya-Espanye afatirwa ibihano.

Ku munsi wa mbere w’iki cyumweru ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea bwari bwatangaje ko uyu muzamu ntakosa bamubonaho, ahubwo habayeho kutumvikana hagati y’abaganga n’umutoza. Ibi byatumye abakurikiraniraikipe ya Chelsea hafi by’umwihariko abayinyuzemo bavuga ko ibi ari ugusuzuguza umutoza abakinnyi, ndetse ko bigaragaza uburyo umutoza Sarri atari guhabwa agaciro muri iyi minsi.

Iki gitutu ku buyobozi cyatumye umunyezamu Kepa afatirwa igihano cyo gukatwa umushahara we w’ukwezi, ukajyana mu muryango ufasha imbabare ushamikiye kuri iyi kipe ya Chelsea”Chelsea Foundation”. Gusa imikino agakomeza kuyikina uko bisanzwe, mu gihe benshi batekerezaga ko ashobora guhanishwa imikino myinshi adakina.

Uko kwanga gusohoka mu kibuga kwa Kepa byazamuye umwuka mubi muri Chelsea, dore ko utari usanzwe ari mwiza. Nkuko bitangazwa na Sky sports, kugeza ubu umuzamu Willy Caballero ntari kuvugana na Kepa, ndetse no mu bakinnyi bacitsemo ibice bibiri, abashyigikiye uyu Kepa n’abagiye ku ruhande rw’umutoza Maurizio Sarri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *