Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

Udushya

Abakecuru babiri bapfuye bari kurwanira ibiryo by’ubuntu muri Malaysia

Abakecuru babiri bapfuye bari kurwanira ibiryo by’ubuntu muri Malaysia

Udushya
Abakecuru 2 bo mu gihugu cya Malaysia barwanye inkundura mu kivunge batanguranwa amatike abemerera kubona ibiryo by’ubuntu birangira bahasize ubuzima. BBC dukesha iyi nkuru yatangaje  ko kuwa mbere aribwo aba bakecuru bapfuye bari kurwanira amatike mu kivunge.   Amatike 200 yonyine yarwaniwe n’abantu barenga 1000 imbere y’isoko riremera imbere mu nzu, riri mu karere ka Pudu mu murwa mukuru Kuala Lumpur.   Ushinzwe gucunga umutekano yabwiye ibitangazamakuru byo muri Malaysia ko yumvise abantu bataka arebye abona abantu barimo gusunikana,birangira aba bakecuru bapfuye.   Abakecuru 2 barimo,Law Ion Nang w’imyaka 78 y’amavuko na Ah Poh w’imyaka 85 y’amavuko,bananiwe guhumeka ubwo bari bategereje ko bagerwaho n’aya matike birangira bapfuye.   Iyi m
Perezida Kabila yogoshe ubwanwa n’umusatsi yari amaranye imyaka isaga ibiri

Perezida Kabila yogoshe ubwanwa n’umusatsi yari amaranye imyaka isaga ibiri

Amakuru, Udushya
Perezida ucyuye igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yogoshe ubwanwa n’umusatsi yari amaranye imyaka isaga ibiri atogosha. Mu irahira rya Perezida mushya Félix Tshisekedi kuri uyu wa Kane, Kabila yageze aho uwo muhango wabereye ku Ngoro ya Perezida i Kinshasa mu isura nshya, nta musatsi uri ku mutwe ndetse n’ubwanwa bw’umweru n’umukara yari amaranye iminsi bwogoshe, nk’uko byagaragajwe n’amashusho yafashwe na Televiziyo y’icyo gihugu. Mu ntangiriro za 2017 nibwo Kabila yagaragaye afite ubwanwa bwinshi n’umusatsi, ibintu byatunguye benshi kuko atari abisanganywe. Mu kiganiro ikinyamakuru Jeune Afrique cyagiranye na Kabila mbere y’umunsi umwe ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu ku wa 30 Ukuboza 2018, yavuze ko gutereka ubwanwa byashushanyaga uwivumbag
Misiri: Hashyizwe ku isoko umuti wongerera abagore ubushake mu mibonano mpuzabitsina

Misiri: Hashyizwe ku isoko umuti wongerera abagore ubushake mu mibonano mpuzabitsina

Ubuzima, Udushya, Umuryango
Misiri yabaye igihugu cya mbere cy’Abarabu cyemerewe gukora no gucuruza umuti witwa ’flibanserin’ wongerera abagore ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Hashize imyaka itatu umuti wa ‘Flibanserin’ uzwi nka Viagra y’abagore wemewe gukorwa no gucuruzwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Ubuhamya umwe mu bagore bakoresheje iki kinini yahaye BBC, yagize ati “Umuhanga mu by’imiti ‘Pharmacien’ yambwiye ko nzajya nywa ikinini kimwe buri mugoroba, njye n’umugabo wanjye twifuzaga kureba ikizakurikiraho. Nabikoze rimwe ariko sinzabyongera.” Uyu mugore wahawe izina rya Leila muri iyi nkuru yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 10 yubatse urugo, aribwo yakoresheje iki kinini. Gutandukana hagati y’abashakanye mu Misiri ngo bikomeje kwiyongera, ibitangazamakuru bimwe bikavuga ko biterwa ah
Umutoza w’Umugore uhitamo abakinnyi agendeye ku burebure bw’ibitsina yateje impagarara

Umutoza w’Umugore uhitamo abakinnyi agendeye ku burebure bw’ibitsina yateje impagarara

Imyidagaduro, Udushya
IMIKINO Umutoza w’Umugore uhitamo abakinnyi agendeye ku burebure bw’ibitsina yateje impagarara Imke Wuebbenhorst w’imyaka 30 utoza ikipe ya BV Cloppenburg yo mu cyiciro cya gatanu mu Budage, yatunguye abantu ubwo yatangazaga ko ahitamo abakinnyi abanza mu kibuga agendeye ku ndeshyo y’ibitsina byabo. Ikinyamakuru Sport24 dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo uyu mukobwa yaganiraga n’itangazamakuru yatunguranye akavuga ko uburebure bw’ibitsina by’abakinnyi ari kimwe mu byo agenderaho atoranya abo ashyira mu kibuga. Umunyamakuru yabajije Imke Wuebbenhorst ashyenga niba bitamugora kwinjira mu rwambariro rw’abakinnyi kugira ngo atabasanga bambaye ubusa. Cyangwa se niba atabanza kuvunyisha mbere yo kwijira Mu ijwi rituje Imke Wuebbenhorst asubiza ikinyamakuru Wel
Burundi: Abaturage Babujijwe Kumva Radiyo Zo Mu Rwanda

Burundi: Abaturage Babujijwe Kumva Radiyo Zo Mu Rwanda

Amakuru, Udushya
Abaturage bo muri komine ya Mwumba n’iya Gashikanwa zo mu Ntara ya Ngozi iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi, bemeza ko inzego za leta zababujije kujya bumva radiyo zo mu Rwanda. Amakuru Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA) bikesha SOS Médias Burundi, agaragaza ko abaturage b’i Burundi bumva radiyo zo mu Rwanda bihishe ku buryo ntawundi wayumva. Umwarimu wo mu gace ka Buye muri Komine Mwumba, yagize ati “Abayobozi bo mu nzego z’ibanze batubwira ko radiyo zo mu Rwanda zikwirakwiza icengezamatwara ryo gusenya inzego z’u Burundi. Abazumvira ku karubanda bafatwa nk’abanzi b’igihugu bagomba kwigizwayo bataranduza abandi baturage.” Undi Muturage wo mu gace ka Gashikanwa we yagize ati “Twari tumenyereye gufata radiyo zo mu Rwanda tukiyumvira imikino ya shampiyona yo mu Bwongereza i
Dore inyubako zihenze cyane kurusha izindi ku isi

Dore inyubako zihenze cyane kurusha izindi ku isi

Amakuru, Udushya
Mu gihe iterambere rikataje mu mfuruka zose z’ubuzima, imyubakire nayo ntiyasigaye inyuma. Mu bihugu byinshi biri mu nzira y’ amajyambere biragoye kubona inyubako ihagaze ahaciro karenga miliyari 1, ariko ibi siko bimeze ku bihugu byagafashe aho usanga inyubako 1 ishobora kuba ikubye ingengo y’imari ya bimwe mu bihugu bitaratera imbere. Muri aya magorofa yogoga ikirere, agakabakaba ibicu uraza gutangazwa no kutabonamo zimwe mu nyubako zizwi cyane nk’umuturirwa w’ I Dubai witwa Burj Khalifa upima metero 828 z’ ubujyejuru. Nkuko tubikesha urubuga constructionalglobal.com, izi nizo nyubako zihenze cyane kuruta izindi. 1. Abraj Al Bait Uyu muturirwa bakunze gutazira umunara w’isaha ya Mecca uherereye i Mecca muri leta zunze ubumwe z’ Abarabu, uhagaze agaciro ka miliyaridi 15 z’ amadolar
U Budage: Umuforomo yemeye ko yishe abarwayi 100 ku bushake

U Budage: Umuforomo yemeye ko yishe abarwayi 100 ku bushake

Ubuzima, Udushya
Uwahoze ari umuforomo witwa Niels Hoegel yemereye imbere y’urukiko ataruhanyije ko yishe abarwayi 100 ku bushake; ubwicanyi bivugwa ko ari bwo bwa mbere buteye ubwoba muri iki gihugu nyuma y’intambara ya kabiri y’isi. Amakuru dukesha CNN WOrld avuga ko Hoegel w’imyaka 41 ashinjwa kuba yaratangaga imiti ku kigero kirenze ikigenwe bikaviramo abarwayi urupfu. Kuri uyu wa Kabiri nibwo yemereye imbere y’urukiko ibyo aregwa nkuko byatangajwe na AFP. Mu gihe umucamanza wo mu Rukiko rwo mu Mujyi wa Oldenburg, Sebastian Buermann, yabazaga niba ibyo ashinjwa bifite ishingiro, Hoegel ubwe mu ijwi rituje yamushubije agira ati “Ni byo.”. “Ibyo nemeye ko nakoze byabayeho.” Abari mu cyumba cy’iburanisha bose bahise bagwa mu kantu. Umucamanza Buehermann yavuze ko igishyizwe imbere muri uru
Rubavu : Hari itsinda ry’abantu barya imbwa bakanazigaburira bagenzi babo batabizi

Rubavu : Hari itsinda ry’abantu barya imbwa bakanazigaburira bagenzi babo batabizi

Amakuru, Udushya
Umugabo witwa Turinimana Innocent utuye Mu Mudugudu wa Gafuku, Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu, mu karere ka Rubavu avuga ko arya inyama z’ibikooko bitandukanye cyane iz’imbwa ndetse akaba azisangira na bamwe muri bagenzi be batabizi.Si uyu gusa kuko hari itsinda ry’abantu bazirya muri aka gace ntibabigaragaze.   Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu kiganiro Zindukia cyo kuri Radio 10 humvikanye amajwi ya Turinimana yivugira uburyo arya inyama z’imbwa ndetse ko ziri no muzimuryoherra cyane kuko amaze kurya izigera kuri 32. Uretse uyu mugabo wiyemerera ko arya imbwa ndetse n’utundi tunyamaswa, hari abandi batuye i Rubavu bahamagaye abanyamakuru bo muri iki kiganiro batagaragaje amazina yabo, bivugiraga barya inyama z’imbwa banahishura ko bagize itsinda rigari ry’abazirya
Icyo abanyamadini batangaje nyuma ya Gitwaza wiyise ‘umuhanuzi uruta abandi’

Icyo abanyamadini batangaje nyuma ya Gitwaza wiyise ‘umuhanuzi uruta abandi’

Amakuru, Udushya
Guhera mu ntangiriro z’iki Cyumweru ku mbuga nkoranyamabaga mu Rwanda hari gucicikana amashusho agaragaza Umuyobozi w’Itorero Zion Temple, Apôtre Dr Gitwaza Paul, aho avuga ko nta wundi muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika. Ni amashusho yafashwe ku mugoroba wa tariki 30 Kanama 2018 ku rusengero rwa Zion Temple Gatenga, aho yatangaga icyigisho gifite umutwe ugira uti “ibimenyetso by’ibitangaza’. Uwo munsi Gitwaza yagize ati “Sinzi niba muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbababarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire.” Gitwaza yagarukaga ku byo yari amaze kuvuga, by’uko yagiye
Malawi:Perezida wa Malawi yateje Ambutiyaje y’imodoka ubwo yahagarikaga imodoka yarimo akajya kwihagarika hafi y’umuhanda.

Malawi:Perezida wa Malawi yateje Ambutiyaje y’imodoka ubwo yahagarikaga imodoka yarimo akajya kwihagarika hafi y’umuhanda.

Udushya
Perezida w’igihugu cya Malawi witwa Peter Mutharika yateje ambutiyaje cyangwa icyo bita traffic jam ubwo yerekezaga muri Perezidansi y’icyo gihugu ubwo yaparikaga imodoka yarimo akajya kwihagarika hafi y’umuhanda. Hari abavuze ko ashobora kuba yakubwe kwihangana ngo agere aho yajyaga ahitamo guparika imodoka ku ruhande rw’umuhanda ajya kwihagarika byoroshye. Abasirikare bamurinda bahise bahagarika izindi modoka kugirango batabona Perezida yihagarika nkuko bigaragara mu ifoto ziba nyinshi aribyo byavuzwe ko yateje ambutiyaje. Perezida nawe abaye umwe mu bakoze udushya kuko na Perezida Museveni akaba yarigeze guparika imodoka ye ayivamo bamuzanira agatebe atangira kuvugana n’umuntu yashakaga kuvugisha ,ibintu byari bishyashya kubona Perezida yicara ku muhanda agaterefona abantu banyuraho