Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

Ubuzima

Rulindo: Urujijo ku by’umuforomo ufunze azira icyuma cy’ibitaro basanze ku kiraro cy’inka ze

Rulindo: Urujijo ku by’umuforomo ufunze azira icyuma cy’ibitaro basanze ku kiraro cy’inka ze

Amakuru, Ubuzima
Tariki 26 Gashyantare 2019, nibwo icyuma gikoreshwa mu gukangura umurwayi wagiye muri koma kizwi nka Defibrillator cyabonetse ku kiraro cy’inka z’umuforomo wo ku bitaro bya Kinihira mu karere ka Rulindo, uwo muforomo ahita atabwa muri yombi ariko hari abantu batandukanye barimo abakoranaga nawe bashimangira ko ibyo ashinjwa byaba ari ubugambanyi yakorewe n’abantu barimo umugore we n’ubuyobozi bw’ibitaro. Mu masaha ya saa sita n’igice z’amanywa ya tariki 26 Gashyantare 2019, nibwo iruhande rw’ikiraro cy’inka za Habineza Jean Claude, habonetse iki cyuma cyitwa Defibrillator. Cyari gipfunyitse mu ipantaro, umukozi wo mu rugo rwa Habineza Jean Claude niwe wakibonye. Ku bitaro bya Kinihira aho uwo Habineza Jean Claude akora, ntabwo byari byigeze bimenyekana ko icyo gikoresho cyibwe cyane
Sobanukirwa indwara ya ’Stroke’ benshi bagendana batabizi ikabahitana bitunguranye

Sobanukirwa indwara ya ’Stroke’ benshi bagendana batabizi ikabahitana bitunguranye

Ubuzima, Umuryango
Stroke ni indwara y’ubwonko iterwa n’igabanuka ry’ingano y’amaraso ajya ku bwonko mu gihe iyo mitsi ijyana amaraso itarimo gukora neza. Ibi bituma ubwonko butabona umwuka n’intungamubiri bihagije. Abanyamerika basaga 800,000 barwara stroke buri mwaka, ni ukuvuga ko nibura umuntu umwe arwara stroke buri segonda. Nk’uko tubikesha American Heart Association, Abanyamerika b’Abirabura bafite ibyago byo kurwara stroke inshuro ebyiri ugereranyije n’abandi bantu kandi 40% by’abahitanwa n’iyi ndwara ni abagabo naho 60% bakaba abagore. Stroke ni indwara yica vuba cyane ku buryo itavuwe hakiri kare yaguhitana cyane ko kugera ubu iyi ndwara ari icyago cya 5 mu bihitana abantu benshi muri Amerika. Amoko ya Stroke Ischemic stroke: Iterwa no kuziba cyangwa se kugabanuka mu mubyimba w’imitsi ij
Brazil: Abantu 300 baburiwe irengero nyuma y’uko urugomero ruturitse

Brazil: Abantu 300 baburiwe irengero nyuma y’uko urugomero ruturitse

Amakuru, Ubuzima
Ku manywa  yo kuri uyu wa Gatanu urugomero ruri mu Magepfo ashyira uburasirazuba bwa Brazil rwaraturitse, kugeza ubu abantu bagera kuri 300 baburiwe irengero. Icyateye iriya mpanuka ntikiramenyekana. Amazi n’ibyondo bifite ingufu nyinshi byasanze abakozi barukoraho aho barimo bafata amafunguro ya saa sita bose birabatwara. Abakozi barukoragaho bari mu kiruhuko ubwo bum Iki kiza cyabereye mu mugi wa Brumadinho uri muri imwe muri Leta zigize Brazil yitwa Minas Gerais. Guverineri w’iyi Leta witwa Romeu Zema avuga ko hari amahirwe make y’uko hagira abantu barokoka kiriya kiza mubo cyagezeho. Kugeza ubu abantu ikenda nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye. Ikigo Vale cyubakaga ruriya rugomero nicyo kigo kinini cya Leta ya Brazil gikora imirimo y’ubwubatsi bw’ingomero, imihanda, ibibuga
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kaminuza y’ubuvuzi y’icyitegererezo i Burera

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kaminuza y’ubuvuzi y’icyitegererezo i Burera

Amakuru, Ubuzima, Umuryango
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yafunguye ku mugaragaro Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), iherere i Butaro mu Karere ka Burera. Iyi Kaminuza igizwe n’inyubako zitandukanye zirimo ibyumba by’amashuri, aho kurara, laboratwari, inzu z’imyidagaduro n’ibindi bigezweho, ikaba hafi y’ibitaro bya Butaro bizobereye mu kuvura Kanseri, mu bilometero 80 uvuye i Kigali. Afungura ku mugaragaro iyi Kaminuza, Perezida Kagame yavuze ko ari inkingi ikomeye mu buvuzi haba mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo. Nubwo ari icyiciro cya mbere cyo kubaka iyo kaminuza kirangiye, Perezida Kagame yavuze ko cyagenze neza ariko ashimangira ko hakiri byinshi kugira umushinga wose urangire. Kagame wageze i Butaro akiva mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu i Dav
Misiri: Hashyizwe ku isoko umuti wongerera abagore ubushake mu mibonano mpuzabitsina

Misiri: Hashyizwe ku isoko umuti wongerera abagore ubushake mu mibonano mpuzabitsina

Ubuzima, Udushya, Umuryango
Misiri yabaye igihugu cya mbere cy’Abarabu cyemerewe gukora no gucuruza umuti witwa ’flibanserin’ wongerera abagore ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Hashize imyaka itatu umuti wa ‘Flibanserin’ uzwi nka Viagra y’abagore wemewe gukorwa no gucuruzwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Ubuhamya umwe mu bagore bakoresheje iki kinini yahaye BBC, yagize ati “Umuhanga mu by’imiti ‘Pharmacien’ yambwiye ko nzajya nywa ikinini kimwe buri mugoroba, njye n’umugabo wanjye twifuzaga kureba ikizakurikiraho. Nabikoze rimwe ariko sinzabyongera.” Uyu mugore wahawe izina rya Leila muri iyi nkuru yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 10 yubatse urugo, aribwo yakoresheje iki kinini. Gutandukana hagati y’abashakanye mu Misiri ngo bikomeje kwiyongera, ibitangazamakuru bimwe bikavuga ko biterwa ah
Umuyobozi wa RSSB ngo nibamuhe ububasha yishakire abakozi bashoboye

Umuyobozi wa RSSB ngo nibamuhe ububasha yishakire abakozi bashoboye

Amakuru, Ubuzima, Umuryango
*RSSB ifite ibibazo bishingiye ku bitabo bivangavanze Mu kiganiro Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari bagiranye n’ubuyobozi bwa RSSB, babwiwe ko ibibazo n’amakosa y’imicungire y’uyumutongo wa Leta yagaraye muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru yakoreye muri iki kigo, aterwa no kuba abakozi badashoboye, Umuyobozi wa RSSB akaba asaba ububasha bwo kwishakira abakozi bashoboye. Turahirwa Ephraim  ati “RSSB ifite umutungo munini cyane utabasha gucugwa n’abacungamutungo bose. Muduhe uburenganzira dushake abantu bashoboye bakwiye gucunga aya mafaranga, bafite ubushobozi buri hejuru, tuzaba dukemuye ikibazo.”Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RSSB, Turahirwa Ephraim n’umuyobozi wayo bavuga ko ikibazo gikomeye bafite ari ukutagira abakozi bafite ubushobozi bwo gukorera ikigo
Musanze: Imodoka y’ibitaro bya Ruhengeri yibwe

Musanze: Imodoka y’ibitaro bya Ruhengeri yibwe

Amakuru, Ubuzima
Ahagana saa moya z’ijoro zo ku  Cyumweru taliki 13, Mutarama, 2019 imodoka  y’ibitaro bya Ruhengeri yaribwe. Ngo uwayibye yayikuye aho yari iparitse imbere mu kigo. Dr Abdallah Utumatwishima uyobora ibi bitaro yemeje aya makuru avuga ko hari abafashwe bari kubazwa. Amakuru Umuseke ufite avuga ko iriya modoka ifite nomero ziyiranga za GR 455D  ikaba iri mu bwoko bwa Jeep Toyota Land Cruiser yibwe n’umuntu ngo waje yiyita ko ari umushoferi. Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr Abdallah Utumatwishima yabwiye Umuseke ko iyi modoka yibwe saa 19h z’umugoroba , ikaba yibiwe muri parking y’ibitaro. Avuga ko umushofori wari waraye izamu n’abazamu bo ku irembo ry’ ibitaro bose ubu ngo batawe muri yombi kuko aribo bari bahari ngo babibazwe uburyo imodoka y’ibitaro yibwe. Ati: “Umushofori
GUHAGARARA KWU UMUTIMA(HEART ATTACK) IHUTIRE KWA MUGANGA NUBONA BINO BIMENYETSO.

GUHAGARARA KWU UMUTIMA(HEART ATTACK) IHUTIRE KWA MUGANGA NUBONA BINO BIMENYETSO.

Ubuzima, Umuryango
Nubwo akenshi dukunze kubona impfu zitunguranye cyane, aho usanga umuntu mwirirwanye mu kazi cyangwa umuntu mwavuganye kare wumva ari muzima, nyuma y’igihe gito ukumva ngo ubuzima bwe bwarangiye, guhagarara kwu umutima bishobora kutagagaragaza ikimenyetso na kimwe bigatungurana umuntu akahasiga ubuzima,  ariko nanone akenshi hari ibimenyetso bimwe na bimwe umubiri we ugenda werekana umuntu ntabihe agaciro cyangwa ntabyiteho, mu gihe ibi bimenyetso wabibona ukihutira kujya muganga hakiri kare bashobora gukiza ubuzima bwawe Umuganga w’inzobere mu ndwara zu umutima(Vicent Bufalino-American Heart Association) atangaza ko mu gihe cyose waba ufite ikibazo cy’umubyibuho ukabije,urwaye ndwara ya diyabete,ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso,cyangwa se urengeje imyaka 60 ibi bimenyetso wakagomby
ABASAGA 80 N’IMIRYANGO 25 BAHAWE INKUNGA N’ABAKORERABUSHAKE BA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA BO MU MUJYI WA KIGALI.

ABASAGA 80 N’IMIRYANGO 25 BAHAWE INKUNGA N’ABAKORERABUSHAKE BA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’AMATORA BO MU MUJYI WA KIGALI.

Amakuru, Ubuzima, Umuryango
Abagera kuri 40 barwariye mubitaro bya Kibagabaga na n'abandi 40 barwariye mu bitaro bya Masaka hamwe  n'imiryango makumyabiri nitanu , nibo bahawe inkunga yakusanyijwe n'abakorerabushake ba Komisiyo y'igihugu y'amatora bo mu Mujyi wa kigali. Kuruyu wa kane taliki ya 10 mutarama 2019 mu Mujyi wa Kigali habereye igikorwa ngarukamwaka,aho umukorerabushake kuva ku cyumba kugeza ku Mujyi wa Kigali  kuri ka gahimbazamusyi ahabwa, yigomwaho duke agafasha abababaye,abikuye kumutima,kuriyi nshuro iki gikorwa kikaba cyatwaye agera kuri miliyoni imwe nibihumbi magana atandatu 1600000 frw Nkuko byagarutsweho na Madame IRAMBONA Liberatha ushinzwe guhuza ibikorwa by'amatora mu mujyi wa Kigali avuga ko ubu ari bumwe mu buryo bwo kw'igisha abanyarwanda uburere mboneragihugu  binyuze mu bikorwa bifati