Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

Imyidagaduro

UMUHANZIKAZI RIHANNA AGIYE GUTARAMIRA KU MUGABANE WA AFURIKA HARIMO NA KENYA

UMUHANZIKAZI RIHANNA AGIYE GUTARAMIRA KU MUGABANE WA AFURIKA HARIMO NA KENYA

Imyidagaduro
Umuhanzikazi w’Icyamamare uturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Robyn Rihanna Fenty uzwi cyane nka Rihanna, agiye gukora ibitaramo bizenguruka Umugabane wa Afurika, aho mu bihugu ateganya gutaramiramo harimo n’igihugu cya Kenya. Rihanna ndetse n’itsinda rimufasha mu gukora umuziki barateganya gukorera ibitaramo muri Afurika mu kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira 2019. Biteganyijwe ko azabanza muri Afurika y’Epfo agakomereza mu bindi bihugu. Ikinyamakuru The Star kiri mu bikomeye muri Kenya cyahawe amakuru n’ubuyobozi bwa Phat!Production iyobowe na Mike Strano washimangiye ko itsinda ryita ku nyungu z’umuhanzikazi Rihanna riri gushaka uwo bakorana mu bategura ibitaramo muri iki gihugu kugira ngo harebwe uko uwo muhanzi yazahakorera igitaramo. Mike Strano yerekanye ibaruwa bandikiwe n’it
KORALI ABABIMBUZI YIZIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA 20 IBAYEHO.

KORALI ABABIMBUZI YIZIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA 20 IBAYEHO.

Amakuru, Imyidagaduro
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Werurwe, ku Muhima habereye ibirori byo Kwizihiza imyaka 20 Korari Ababimbuzi imaze ibayeho. Ni ibirori byabereye ku rusengero rw’Abadivantist b’umunsi wa karindwi ruri ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, akaba ari naho iyi korali ikorera ubutumwa bwayo bwa Gikirisitu. Ibirori bikaba byabereye aho nyine ku Muhima aho  bahimbaje banashimira Imana. Iyi korali ikaba imaze imyaka 20 ibayeho kuko yashinzwe mu mwaka w’1999 itangijwe na NZABANDORA Moise batangira ari bane nyuma haza kuza abandi batatu, ubu bakaba ari abaririmbyi barindwi; NZABANDORA Moise ari nawe perezida wa Korali, NSHIMYUMUKIZA David, NSHIMIYIMANA Jimy, RUTIKANGA Thierry, NSHIMYUMUREMYI Enock, NSHIMYUMUKIZA David na HARERIMANA Bosco. Tuganira na Perezida wa korali Moise, yatubwiye ko m
Chelsea yamaze gufatira ibihano umuzamu wayo Kepa Arrizabalaga

Chelsea yamaze gufatira ibihano umuzamu wayo Kepa Arrizabalaga

Imyidagaduro
Nyuma yuko umuzamu wa Chelsea Kepa Arrizabalaga atsembeye umutoza Maurizio Sarrri akanga gusohoka mu kibuga ubwo yarasimbujwe mu mukino wa nyuma wa EFL cup, igitutu gikomeye cy’abakinnyi bayinyuze muri iyi kipe gitumye uyu munya-Espanye afatirwa ibihano. Ku munsi wa mbere w’iki cyumweru ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea bwari bwatangaje ko uyu muzamu ntakosa bamubonaho, ahubwo habayeho kutumvikana hagati y’abaganga n’umutoza. Ibi byatumye abakurikiraniraikipe ya Chelsea hafi by’umwihariko abayinyuzemo bavuga ko ibi ari ugusuzuguza umutoza abakinnyi, ndetse ko bigaragaza uburyo umutoza Sarri atari guhabwa agaciro muri iyi minsi. Iki gitutu ku buyobozi cyatumye umunyezamu Kepa afatirwa igihano cyo gukatwa umushahara we w’ukwezi, ukajyana mu muryango ufasha imbabare ushamikiye kuri iyi kipe
Nyuma yo kwijyana kuri Police, R Kelly ashobora yarekuwe ataha mu rugo

Nyuma yo kwijyana kuri Police, R Kelly ashobora yarekuwe ataha mu rugo

Imyidagaduro
Umwami w’injyana ya R&B ku isi akaba utunganya amajwi n’amashusho, umwanditsi w’indirimb, icyamamare mu muziki uturuka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Robert Sylvester Kelly wamenyekanye cyane nka Robert Kelly wijyanye kuri Police ya Chicago ari naho avuka Kuwa Gatandatu ushize, yasabiwe gufungwa imyaka 70 akanatanga miliyoni  100 z’amadolari ku bagore yasambanyije ku ngufu. Robert Kelly afite ibirego 10 byose byo gusambanya abagore. Ni ibyaha byakozwe hagati yo mu mwaka w’1998 no muri 2010. Mu bavuga ko bahohotewe na na R Kelly, hari n’abari bafite imyaka 13 na 17 mu gihe basambanywaga. Uyu muhanzi akaba yari yafunzwe ubwo yajyaga kuri gereza y’aho muri Chicago nyamara kuri uyu wa mbere tariki 25 Mutarama akaba yaje kurekurwa. Umushinjacyaha akaba yavuze ko uyu muhanzi aregwa i
Umuryango wa Tanasha Donna wihanangirije bikomeye Diamond Platnumz

Umuryango wa Tanasha Donna wihanangirije bikomeye Diamond Platnumz

Imyidagaduro
Umuhanzi w’icyamamare uturuka mu gihugu cya Tanzania Nasibu Abdul Juma wamenyekanye cyane nka Diamond Platnumz kuri ubu afite abana batatu bakomoka ku bagore babiri batandukanye. Kuri ubu uyu diamond ari mu rukundo n’umukobwa witwa Tanasha Donna Oketch biheruka no gutangazwa ko bazakora ubukwe  ku munsi w’abakunda (Valentin’s Day) ku itariki 14 Gashyantare 2019 nyuma biza kwimurwa ku mpamvu zitasobanuwe neza kugeza ubu akaba ari nta munsi uzwi buzaberaho. Kuri ubu rero umuryango wa Tanasha wahaye gasopo Diamond kutazahirahira ngo atere umwana wabo inda batarabana. Ibi bije nyuma y’aho mu minsi yashize, hasohotse amakuru avuga ko diamond yaba afite umugambi wo gutera inda Tanasha mbere yuko uyu mwaka wa 2019 urangira. Umwe mu bakomoka mu muryango w’uwo mukobwa yatangaje ko bahaye gasopo b
Koffi Olomide ushinjwa gusambanya ababyinyi be yasabiwe gufungwa imyaka irindwi

Koffi Olomide ushinjwa gusambanya ababyinyi be yasabiwe gufungwa imyaka irindwi

Imyidagaduro
Umushinjacyaha w’umufaransa utatangajwe amazina yasabiye imyaka irindwi y’igifungo, Koffi Olomide, umuhanzi ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo wamamaye mu njyana ya rumba, ushinjwa gusambanya ku ngufu bane mu bahoze ari ababyinnyi be. Kuya 12 Gashyantare 2019 ni bwo mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Antoine Agbepa Mumba wamamaye nka Koffi, ushinjwa n’abahoze ari ababyinnyi be bane ko yabasambanyije ku ngufu. Bavuze ko yabasambanyirije mu nzu yitaruye umujyi wa Paris, hagati y’umwaka w’2002-2006. Koffi Olomide ashinjwa gufata ku ngufu ababyinnyi be no kubinjiza mu Bufaransa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gufatira umushahara wabo, ndetse agafatira n’ibyangombwa. Standard Media yanditse ko Umushinjacyaha w’umufaransa utatangajwe amazina, yavuze ko ibyakozwe na
Oda Paccy yagaragaye ari kumwe na Bamporiki afite ibyatsi biteza impaka

Oda Paccy yagaragaye ari kumwe na Bamporiki afite ibyatsi biteza impaka

Imyidagaduro
Ifoto y’umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard afite ibyatsi mu kiganza ari kumwe n’umuhanzikazi Oda Paccy, yavugishije benshi bibaza icyo ihatse. Iyi foto aba bombi bayifotoje ubwo bari mu muhango wo gusaba no gukwa Isimbi Roselyne ugiye kurushingana na Mike Karangwa, wabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019. Yabanje gusakazwa na Oda Paccy mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abantu bayisamira hejuru, icyatumaga benshi bavuga ni ukuntu Bamporiki yari afite ibyatsi mu ntoki kandi mu minsi yashize yarambuye ubutore uyu muhanzikazi n’ubundi amujijije indirimbo yakoze yise ‘IBYA-tsi’. Byari biturutse ku ifoto iyamamaza yari ikibuno cy’umukobwa wambaye ubusa ndetse n’ijambo ‘Ibyatsi’ ryanditse mu buryo bwateje urujijo kuko ‘IBYA’ byari byanditse ukwabyo mu
Sandra Teta yaba ari hafi kwibaruka umwana wa Weasel

Sandra Teta yaba ari hafi kwibaruka umwana wa Weasel

Breaking News, Imyidagaduro
Teta Sandra wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB mu 2011, biravugwa ko yaba atwite iy’imvutsi yatewe na Weasel wo muri Goodlife. Iyi nkuru yabanje gutangazwa kuri Radio4 FM ivugira ku murongo wa 103.4 muri Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Muri iyi nkuru iki kinyamakuru cyavuze ko Douglas Mayanja, uzwi nka Weasel ari mu byishimo ndetse nk’uko bisanzwe kuri uyu muhanzi wabyaranye n’abakobwa benshi batandukanye, ubu ari kwitegura kwibaruka umwana na Sandra Teta wamamaye mu Rwanda. Ikinyamakuru BigEye nacyo cyo muri iki gihugu yanditse ko Weasel amaze igihe mu rukundo na Sandra Teta ndetse uyu mukobwa wamamaye mu Rwanda akaba agiye kwibaruka. Ntabwo ibi binyamakuru byombi byigeze bivuga amezi inda ya Sandra Teta ifite ariko byemeza ko yenda kwibaruka. Kuva mu
Ibintu 3 bitangaje mu gitaramo Aki na Pawpaw bo muri Nigeria bakoreye i Kigali

Ibintu 3 bitangaje mu gitaramo Aki na Pawpaw bo muri Nigeria bakoreye i Kigali

Imyidagaduro
Igitaramo cyari cyatumiwemo abanyarwenya bakaba n’abakinnyi ba filime b’ibyamamare bo muri Nigeria bazwi nka Aki na Pawpaw cyangwa benshi bita Baby Police kubera filime bakinnyemo yitwa gutyo, bataramiye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019, umunsi hizihizwaga umunsi wa St Valentin aho abenshi baba babukereye mu kwishimira uyu munsi benshi bafata nk’uwahariwe abakundana. Iki gitaramo ariko, cyaranzwe n’ibintu 3 byatangaje cyane abakitabiriye ukurikije ibyo bari biteze. Ni kenshi Aki na Pawpaw bagiye batumirwa ngo baze gutaramira mu Rwanda ariko bikarangira bataje. Ni ubwa mbere igitaramo bagaragayemo cyari kibaye mu Rwanda, n’ubwo kitamamajwe cyane abakimenye bagiye bagaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko kizaba ari igitaramo cy’imbaturamugabo kizandika amateka mu Rwanda. N