Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

IKORANABUHANGA

Menya ibintu 10 utari uzi ko byavumbuwe n’abagore

Menya ibintu 10 utari uzi ko byavumbuwe n’abagore

IKORANABUHANGA
Akenshi na kenshi usanga uruhare rw’abagore mu nzego zitandukanye cyane cyane siyansi na tekinoloji bidahabwa agaciro. Nyamara amateka atwereka uburyo abagore bagize uruhare rukomeye mu ivumburwa rya bimwe mu bintu by’ingenzi guhera ubwo ikoranabuhanga ryatangiraga kubaho. Aha twabakoreye urutonde rw’abagore icumi bavumbuye ibintu bikaba iby’agatangaza haba muri siyansi ndetse na tekinoloji. Florence Parpart. mu mwaka w’1914, uyu mugore Florence Parpart yavumbuye icyuma gikonjesha kizwi nka firigo ubu bukaba aribwo buvumbuzi buhambaye bwari bubayeho muri uwo mwaka nyuma yo kuvumburwa n’umugore. Marie Van Brittan. Uyu azwi cyane kubera uruhare yagize mu kuvumbura kamera zikoreshwa mu mihanda cyangwa c mu mazu zizwi nka CCTV mu mwaka w’1969. Ibi akaba yarabikoze ubwo muri
Perezida Kagame na Jack Ma bagaragaje inyungu imaze kuva mu bufatanye na Alibaba

Perezida Kagame na Jack Ma bagaragaje inyungu imaze kuva mu bufatanye na Alibaba

Amakuru, IKORANABUHANGA
Umuyobozi w’Ikigo Alibaba Group Holding, Jack Ma, yavuze ko urubuga rwe, Alibaba, rumaze kugira umusanzu mu kumenyekanisha ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda, aho nibura udukarito 2000 twashyizweho, twagurishijwe mu minsi itatu. Perezida Kagame na Jack Ma bahuriye mu kiganiro kivuga ku kwimakaza ikoranabuhanga mu bucuruzi bugezweho. Cyayobowe n'umunyamakuru Susan Zanny Minton Beddoes Ma yari mu kiganiro hamwe na Perezida Kagame i Davos mu Busuwisi, mu nama ya World Economic Forum. Mu Ukwakira 2018 nibwo u Rwanda na Alibaba Group basinyanye amasezerano y’ubufatanye yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga. Mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo hari hashize amezi abiri hasinyw
Alibaba Igiye Guhugura Ba Rwiyemezamirimo B’Abanyarwanda Bafite Imishinga Itanga Icyizere

Alibaba Igiye Guhugura Ba Rwiyemezamirimo B’Abanyarwanda Bafite Imishinga Itanga Icyizere

Amakuru, IKORANABUHANGA
Alibaba imenyerewe mu bucuruzi bwo kuri Internet, igiye gutanga amahugurwa n’ubumenyi kuri ba rwiyemezamirimo baturuka mu bihugu birimo n’u Rwanda. Iyi gahunda yitwa ‘Alibaba Netpreneur Training’ yateguwe n’ishuri ryubucuruzi rya Alibaba Business School. Abazitabira aya mahugurwa bazahabwa ubumenyi bugamije gutuma bahanga udushya bifashishije ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo guhindura ubukungu bw’ibihugu byabo. Ba rwiyemezamirimo baturutse mu Rwanda no muri Malaysia, bazigira ku byatumye Alibaba igera ku rwego iriho uyu munsi, ibihe bikomeye ndetse n’ibitaregenze neza byagize uruhare mu gutuma iki kigo cyiyubaka ndetse no kumva imikorere y’ibigo n’inzego zitandukanye za Alibaba Group. ku ruhande rw’u Rwanda, Alibaba Netpreneur Training izakira ba rwiyemezamirimo
U Rwanda mu mugambi wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza Kigali na Kampala

U Rwanda mu mugambi wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza Kigali na Kampala

Amakuru, IKORANABUHANGA
Nubwo kuri ubu imbaraga nyinshi zashyizwe mu kubanza kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza Kigali na Dar es Salaam muri Tanzania, Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko igifite ubushake bwo kubaka uyihuza n’Umujyi wa Kampala muri Uganda. Mu kwezi gushize nibwo u Rwanda rwatangaje ko imirimo yo kubaka umuhanda Kigali-Isaka ufite kilometero 571 izatangira mu Ukuboza 2018. Ibi byahuriranye n’amakuru yavugaga ko Uganda yafashe umwanzuro wo guhagarika kubaka umuhanda wa gari ya moshi ufite agaciro ka miliyari 128 z’amadolari, uhuza Kampala n’umupaka wa Kenya biturutse ku mbogamizi mu kubona amafaranga. Ni mu gihe mu nama ya 14 kuri gahunda z’Umuhora wa Ruguru (Northern Corridor Integration Projects, NCIP), yabereye muri Kenya; Perezida Kagame Paul, Uhuru Kenyatta na Yoweri Museveni wa Ugan
Minisitiri Ingabire yagaragaje uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere ry’u Rwanda

Minisitiri Ingabire yagaragaje uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere ry’u Rwanda

IKORANABUHANGA
Minisitiri w’ikoranabuhanga mu itumanaho no guhanga udushya, Paula Ingabire yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarasakaje ikoranabuhanga mu nzego nyinshi z’ubuzima byagize ingaruka nziza ku bukungu n’imibereho myiza by’abaturage. Yabitangarije i Dubai mu minsi ishize ubwo yitabiraga inama ku ikoranabuhanga, yateguwe n’ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU). Iyo nama yatangiye tariki 29 Ukwakira ikazasozwa tariki 16 Ugushyingo. Mu kiganiro Minisitiri Ingabire yagiranye na Maximillian Jacobson Gonzalez, ushinzwe itangazamakuru muri ITU, yavuze ko u Rwanda rukataje mu guteza imbere ikoranabuhanga. Yavuze ko u Rwanda rwasanze ikoranabuhanga ridakiriye gufatwa nk’urwego ukwarwo ahubwo ari igikoresho cyoroshya n’iterambere ry’izindi nzego z’imibereho. Ati “Nishimira ko
Imodoka zikoresha Gaz Méthane zishobora kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

Imodoka zikoresha Gaz Méthane zishobora kwinjira ku isoko ry’u Rwanda

IKORANABUHANGA
Abacuruza imodoka zikoresha Gaz Méthane mu Burusiya, barifuza kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda nka kimwe mu bihugu bifite iyo Gaz mu kiyaga cya Kivu, kandi cyatangiye no kuyibyaza umusaruro. Kompanyi yitwa IPS (Integrated Project Solutions), yamaze kugaragariza Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, ubushobozi n’ubwiza bw’izo modoka zishobora kuzafasha u Rwanda gukemura ikibazo cy’ubwikorezi rusange bw’abantu. Imodoka (Bus) abo bakozi bitwaje kugira ngo berekane ireme ry’izo bifuza gushyira ku isoko ry’u Rwanda, iri mu bwoko bwa Vihr (Вихрь) ikaba ifite intebe 24, umwanya w’abagenzi bagenda bahagaze bagera kuri 57 ndetse n’umwanya ushobora kugendamo umuntu ufite ubumuga umwe uri mu kagare. Ifite ibyuma (amortisseurs) zituma yigira hasi kugira ngo ufite
Alibaba yemeza ko u Rwanda ari igihugu kikitegererezo muri Afurika bagomba gukorana

Alibaba yemeza ko u Rwanda ari igihugu kikitegererezo muri Afurika bagomba gukorana

IKORANABUHANGA
U Rwanda na Alibaba Group basinyanye amasezerano atatu y’ubufatanye yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga. Uyu muhango wabereye i Kigali ku wa 31 Ukwakira 2018. Witabiriwe na Perezida Paul Kagame; Jack Ma washinze akaba anayobora Alibaba Group; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’abandi. Aya masezerano azateza imbere gahunda yo guhanga udushya, ubucuruzi ndemipaka, aho ibicuruzwa by’u Rwanda bizajya bigurwa mu Bushinwa binyuze ku isoko ryo kuri internet rya Alibaba Group. Abashinwa na bo bazoroherezwe kubona ibyiza nyaburanga by’u Rwanda no kurusura banyuze ku rubuga rwa Fliggy bashobora gufatiraho itike z’indege n’amahoteli mbere. Umuy
Ibigo Bitandatu Byashoye Imari Ya Miliyari 1.25$ Muri Airtel Africa

Ibigo Bitandatu Byashoye Imari Ya Miliyari 1.25$ Muri Airtel Africa

IKORANABUHANGA
Ikigo Bharti Airtel cyatangaje ko ibigo bitandatu birimo Warburg Pincus, Temasek, Singtel na SoftBank Group International byemeye gushoramo miliyari 1.25 z’amadolari, binyuze mu kugura imigabane muri Airtel Africa Ltd. Bharti Airtel yatangaje ko izakoresha aka kayabo mu kwishyura imyenda ifite ku kigero cya 8% no guteza imbere ibikorwa byayo by’ubucuruzi muri Afurika. Iki kigo kirashaka kugabanya kimwe cya gatatu ku migabane yacyo. Nyuma yo kugurisha iyingiyi biteganyijwe ko kizasigarana iyigera kuri 65% muri Afurika, iyindi ikaba iy’abashoramari n’abanyamigabane bato. Bharti Airtel yatangaje ko nyuma yo gutanga iyi migabane, agaciro k’ishami ryayo muri Afurika kajya kungana na miliyari 4.4 z’amadolari, mu gihe wongeyeho umwenda kangana na miliyari 8.15 z’amadolari.
Youtube Igiye Gushora Miliyoni 20$ Mu Guteza Imbere Uburezi

Youtube Igiye Gushora Miliyoni 20$ Mu Guteza Imbere Uburezi

IKORANABUHANGA
Urubuga rusanzwe rumenyerewe mu mashusho n’amajwi rwa Youtube rwatangaje ko rugiye gushora miliyoni 20 z’amadolari, mu kongera no kunoza amakuru arebana n’uburezi no gusangira ubumenyi. Aya mafaranga azakoresha mu gushyiraho ikigega kigenewe gutera inkunga abantu n’imiryango ishyiraho amakuru agamije kwigisha abantu ibintu bitandukanye no kubafasha kwiyungura ubumenyi. Ku wa Mbere, uru rubuga rugenzurwa na Google, rwavuze ko abantu bashyira kuri Youtube amakuru agamije kungura abandi ubumenyi mu bintu bitandukanye birimo ikoranabuhanga, kwihangira imirimo n’ibindi ari bo bazajya bibandwaho. Xinhua ivuga ko icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda cyamaze gushyirwa mu bikorwa, aho Youtube yamaze gutera inkunga abashyiraho amashusho yigisha barimo TED-Ed na Crash Course yatangi
Kwiba‘data’ kuri telephone yawe, utabizi byabonwe no mu Rwanda

Kwiba‘data’ kuri telephone yawe, utabizi byabonwe no mu Rwanda

IKORANABUHANGA
Mu 2016 ikigo kitwa Citizen Lab cyo muri Kaminuza ya Toronto muri Canada cyatangaje ko ‘software’ yitwa Pegasus yakozwe na NSO Group yo muri Israel ikoreshwa mu gufata amakuru yose ya Ahmed Mansoor uzwi cyane ku isi nk’ impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri United Arab Emirates(UAE), Citizen Lab yahise itangira ubushakashatsi ku ikoreshwa rya Pegasus mu gutwara amakuru ari muri Telephone y’umuntu atabizi, mu bihugu 45 babonye  igomba kuba‘ikoreshwamo’ ku isi n’u Rwanda rurimo. NSO Group Companies izwi cyane mu bijyanye n’ubutasi mu ikoranabuhanga ikaba ariyo yakoze Pegasus. Citizen Lab mu kwezi gushize yatangaje ibyo yabonye mu bushakashatsi bwayo hagati y’ukwa munani 2016 n’ukwa munani 2018. Ikoresheje ubuhanga bugezweho muri ‘Internet scanning’ yasanze hari ibihugu 45 Pega