Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

Breaking News

APR FC yakuye intsinzi y’ibitego bibiri i Nyagisenyi imbere y’Amagaju (Amafoto)

APR FC yakuye intsinzi y’ibitego bibiri i Nyagisenyi imbere y’Amagaju (Amafoto)

Breaking News
Imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yatangiye APR FC itsindira Amagaju FC iwayo 2-1 bya Byiringiro Lague na Imran Nshimiyimana, baha ikaze umutoza wabo mushya Zlatko Krmpotić. Kuri uyu wa Mbere APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona yerekeje i Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, kuri Stade Nyagisenyi, aho yahanganye n’Amagaju FC ari ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona. Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda yakinnye ifite umunyezamu umwe gusa, Ntwari Fiacre w’imyaka 19 usanzwe ari umunyezamu wa gatatu kuko Kimenyi Yves na Ntaribi Steven, basanzwe bakoreshwa bombi bavunitse. Ntabwo kandi yari ifite kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Sugira Ernest bavunitse naho Muhadjiri Hakizimana we akaba arwaye Malaria. Ku ruhande rw’Amag
Sandra Teta yaba ari hafi kwibaruka umwana wa Weasel

Sandra Teta yaba ari hafi kwibaruka umwana wa Weasel

Breaking News, Imyidagaduro
Teta Sandra wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB mu 2011, biravugwa ko yaba atwite iy’imvutsi yatewe na Weasel wo muri Goodlife. Iyi nkuru yabanje gutangazwa kuri Radio4 FM ivugira ku murongo wa 103.4 muri Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Muri iyi nkuru iki kinyamakuru cyavuze ko Douglas Mayanja, uzwi nka Weasel ari mu byishimo ndetse nk’uko bisanzwe kuri uyu muhanzi wabyaranye n’abakobwa benshi batandukanye, ubu ari kwitegura kwibaruka umwana na Sandra Teta wamamaye mu Rwanda. Ikinyamakuru BigEye nacyo cyo muri iki gihugu yanditse ko Weasel amaze igihe mu rukundo na Sandra Teta ndetse uyu mukobwa wamamaye mu Rwanda akaba agiye kwibaruka. Ntabwo ibi binyamakuru byombi byigeze bivuga amezi inda ya Sandra Teta ifite ariko byemeza ko yenda kwibaruka. Kuva mu
Mukura VS y’abakinnyi 10 yatsinze Etincelles ikura Rayon Sports ku mwanya wa kabiri

Mukura VS y’abakinnyi 10 yatsinze Etincelles ikura Rayon Sports ku mwanya wa kabiri

Breaking News
Ikipe ya Mukura VS yabashije gutsinda Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane wo ku munsi wa 14,bituma ifata umwanya wa 2 wari umaze iminsi ufitwe na Rayon Sports. Imbere y’abakunzi bayo kuri stade ya Huye,Mukura VS yatsinze Etincelles ibitego 2-1 byose byatsinzwe na Twizerimana Onesme,mu mukino yabonyemo ikarita itukura yahawe kapiteni Ciza Hussein ku munota wa 83. Twizerimana Onesme yafashije Mukura VS gufungura amazamu ku munota wa 37 w’umukino ndetse bituma irangiza igice cya mbere iyoboye umukino. Mukura VS yagerageje kuryama kuri iki gitego cyayo ariko iza gukomwa mu nkokora n’ikarita ya kabiri y’umuhondo yahawe Ciza Hussein bikamuviramo gusohorwa mu kibuga,yaje kwishyurwa igitego ku munota wa 86 na Nshimiyimana Abdou kuri penaliti. Mukura VS yanze gutenguha abafa
Perezida Tshisekedi agiye gutangirira ingendo z’akazi mu bihugu bitatu

Perezida Tshisekedi agiye gutangirira ingendo z’akazi mu bihugu bitatu

Breaking News
Perezida mushya uherutse kurahirira kuyobora Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, aratangirira ingendo z’akazi mu bihugu byo mu Karere guhera kuri uyu wa 5 Gashyantare 2019. Guverinoma y’iki gihugu yavuze ko Perezida Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri azaba ari i Luanda aho azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Angola, João Lourenço. Iki gihugu bakaba basangiye imipaka ku gice kinini ndetse mu minsi ishize hakaba haravuzwe no kwirukana abanye-Congo babagayo. Ku munsi ukurikiraho, Perezida Tshisekedi azaba ari i Nairobi aho azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we Uhuru Kenyatta, wanitabiriye irahire rye ndetse agasoreza muri Congo-Brazzaville, aho azagirana ibiganiro na Perezida Denis Sassou-Nguesso. Tshisekedi wagiye ku butegetsi kuwa 24 Muta
Sudan: Police yakoresheje ibyuka biryana mu guhosha imyigaragambyo

Sudan: Police yakoresheje ibyuka biryana mu guhosha imyigaragambyo

Breaking News
Kuri uyu wa kane, igipolisi cya Sudan cyahanganye n’abigaragambya hifashishwa ibyuka byiryana mu maso mu  guhosha abigaragambyaga basaba ko perezida Omar al-Bashir umaze imyaka 30 ayobora iki gihugu yarekura ubutegetsi. Abigaragambya bamaze igihe bazenguruka umujyi wa Khartoum ndetse n’inkengero zawo nka Omdurman basakuza ko bashaka impinduka zirimo amahoro, ubwigenge n’ubutabera. Umwe mu bigaragambya wanze ko imyirondoro ye ijya ahagaragara kubera impamvu z’umutekano we, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko igipolisi kiri gukoresha ibyuka biryana mu maso kugira ngo barebe ko basubira inyuma ariko ko bitari bubabuze gukomeza kwerekana ikibari ku  mutima. Yagize ati “hano mu majyaruguru ya Khartoum, abapolisi bari kudutera ibyuka biryani mu maso ariko ntibiri butubuze gukomeza kwigaragambya.
Shyaka Jean wakiniye Ikipe y’Igihugu yatawe muri yombi

Shyaka Jean wakiniye Ikipe y’Igihugu yatawe muri yombi

Breaking News
Shyaka Jean wamenyekanye mu makipe atandukanye akomeye y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha akekwaho icyaha cy’ubujura. Amakuru y’ifungwa ry’uyu mugabo yatangiye kuvugwa kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mutarama 2019. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste, yavuze  ko Shyaka afungiye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Mbabazi avuga ko Shyaka akekwaho kwiba bagenzi be ibikoresho byo mu nzu. Shyaka yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo APR FC, Kiyovu Sports, Atraco yabereye kapiteni na Musanze FC.
Amahirwe yo gutwara igikombe cy’intwari akomeje kwiyongera kuri AS Kigali

Amahirwe yo gutwara igikombe cy’intwari akomeje kwiyongera kuri AS Kigali

Breaking News
Ikipe ya APR FC yihimuye kuri Etincelles iyitsinda ibitego 4-0 mu gihe Rayon Sports yananiwe gutsinda AS Kigali y’abakinnyi 10 mu mikino y’umunsi wa 2 w’igikombe cy’intwari. APR FC yatsinzwe na AS Kigali mu mukino wa mbere w’igikombe cy’intwari igitego 1-0,yanyagiye Etincelles FC ibitego 4-0 byatsinzwe na Nshuti Dominique Savio,Mugunga Yves,Hakizimana Muhadjiri na Akayezu Jean Bosco witsinze. Rayon Sports yatsinze mu mukino wa mbere,yananiwe gutsinda AS Kigali yahawe ikarita itukura igice cya kabiri kigitangira,banganya 0-0. AS Kigali yakinnye iminota myinshi y’igice cya kabiri ari abakinnyi 10 kuko Nsabimana Eric uzwi nka Zidane yahawe amakarita 2 y’umuhondo muri uyu mukino waranzwemo amakarita menshi.   Kunganya kwa Rayon Sports na AS Kigali,bitumye amakipe yose uko a
Burundi: Leta Yahamagaje Inama Yiyerurutsa Ku Ba Diplomate Nyuma Yaho BBC Igaragaje Ibikorwa Byayo By’iyicarubozo

Burundi: Leta Yahamagaje Inama Yiyerurutsa Ku Ba Diplomate Nyuma Yaho BBC Igaragaje Ibikorwa Byayo By’iyicarubozo

Breaking News
Nyuma yaho Ishami rya BBC ryo muri Afurika ryashyize ku mugaragaro iperereza ryakoze ku nyubako iherereye mu Mujyi wa Bujumbura mu gace ka Kinindo ifite numero 76 ikoreshwa n’urwego rw’ubutasi (SNR) mu bikorwa by’iyicarubozo kuva mu 2016, leta y’u Burundi yahamagaje abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi ngo ibagaragarize ko itishimiye iri cukumbura BBC yakoze. Mu Ukuboza 2016 nibwo ku mbuga nkoranyambaga zo mu Burundi hakwirakwijwe video igaragaza umuvu w’amazi atukura wasohokaga mu rupangu ruherereye mu gace ka Kinindo, ku muhanda wa Ntwarante (Ave Ntwarante) gifite numero 76. Abakwirakwizaga iyi video bakaba baravugaga ko ayo ashobora kuba ari amaraso aho bavugaga ko bavangamo Omo mu rwego rwo kujijisha. Abantu bagiye bavuga ko iki gipangu kigaruriwe n’igipolisi kikaba gikoresh
Ethiopia: Bwa mbere mumateka batoye Perezida wa mbere w’umugore

Ethiopia: Bwa mbere mumateka batoye Perezida wa mbere w’umugore

Amakuru, Breaking News
Kuva none Sahle-Work Zewde niwe mugore wa mbere ugiye kuyobora Ethiopia nka Perezida ibi bikaba ari igikorwa kiri kugenda kigaragara muri afurika kwizera no kwemera ko abagore nabo bashoboye. Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia yatoye uyu mugore usanzwe ari umudipolomate ngo abe Perezida w’igihugu. Yari asanzwe ari intumwa y’ihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN Antonio Guterres mu muryango w’Ubumwe bwa Africa akanayobora ibiro bya UN muri uyu muryango. Yabaye Ambasaderi w’igihugu cye mu bihugu binyuranye kuva mu 1989 nyuma akorera Umuryango w’Abibumbye imirimo inyuranye kuva mu 2011. Atorewe uyu mwanya nyuma y’icyumweru Minisitiri w’Intebe, ugira ububasha kurushaho, ashyizeho Guverinoma ya mbere ya Ethiopia igizwe na 50% y’abagore. Mu ijambo rye Sahle –Work Zewde yavuze ku
Kamonyi : ku myaka 26 y’amavuko umukobwa yishe umwana we w’imyaka 9 akoresheje icyuma

Kamonyi : ku myaka 26 y’amavuko umukobwa yishe umwana we w’imyaka 9 akoresheje icyuma

Breaking News
Kamonyi – Umugore witwa Mukashyaka Clenny wo mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka 9 amukebye ijosi akoresheje umuhoro, byabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Nzeri rishyira tariki ya 1 Ukwakira 2018 Uyu mugore yabanaga na nyina bivugwa ko yatandukanye na we, batuye mu mudugudu wa Gitwa, mu kagari ka Sirabonde, mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi. Yari yarabyariye iwabo, aho umwana we w’umuhungu witwa Ndayishimiye Ernest akabari ari we yaraye yishe yari afite imyaka icyenda. Biravugwa ko uyu mwana yamwishe kubera ko umugabo washakaga kumugira umugore yari yamusabye ko abanza kwica uwo mwana. Abaturage bahuruye basanze umwana yamaze gupfa, umurambo we ujyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma, uwo mugore na we