Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

Amakuru

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye 8.6% mu mwaka wa 2018

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye 8.6% mu mwaka wa 2018

Amakuru
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarura mibare (NISR) cyatangaje ko igipimo cy’umusaruro w’imbere mu gihugu cyazamutse kikagera kuri miliyari 8.189 mu mwaka wa 2018 kivuye kuri miliyari 7.600 mu mwaka wa 2017. Bivuze ko ubukungu bw’igihugu bwiyongereye ku gipimo cya 8.6% muri rusange ugereranije n’umwaka washize wa 2017. Ikiciro kijyanye n’ibigo bitanga serivisi byagize uruhare rungana na 48%, ikiciro cy’ubuhinzi kigira uruhare rungana na 29%, ikiciro cy’inganda kigira uruhare rungana na 16% mu gihe ikiciro cy’ibijyanye n’imisoro cyagize uruhare rungana na 7% kuri iki gipimo cy’ubukungu. Muri uyu mwaka wa 2019, ikiciro cy’ubuhinzi kikaba kimaze kwiyongera ku kigero cya 6%, kikaba kimaze gutanga umusanzu ungana na 1.6% ku gipimo rusange cy’ubukungu bw’igihugu. Naho ibikorwa by’inganda byiyonge
Abanyarwanda bakomeje kwirukanwa muri Uganda.

Abanyarwanda bakomeje kwirukanwa muri Uganda.

Amakuru
Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, rwongeye kwakira abandi banyarwanda batatu birukanywe mu gihugu cya Uganda, nyuma yo kumara igihe kinini bafungiye muri gereza zo muri icyo gihugu. Aba banyarwanda bakaba baje bakurikira abandi bakiriwe mu minsi ishize kuri uyu mupaka wa Kagitumba. Muri aba banyarwanda batatu birukanywe mu gihugu cya Uganda, harimo umugabo umwe w’imyaka 39 y’amavuko ukomoka mu karere ka Bugesera uvuga ko yagiye muri icyo gihugu mu mwaka w’2000agiye gushakirayo imibereho, hakaba n’abana babiri bombi bakomoka mu karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru, aho umwe afite imyaka 15 y’amavuko undi akagira 18. Aba bana bombi bavuga ko bagiye muri Uganda mu kwezi kwa Gatanu k’umwaka ushize wa 2018 bagiye gusura abava
Ikigo Cy’Igihugu Gishinzwe Iby’Indege Za Gisivile, Cyafashe Umwanzuro Wo Gukumira Mu Kirere Cy’u Rwanda Ubwoko Bw’indege Bwa Boeing 737-8 Max Na 737-9 Max

Ikigo Cy’Igihugu Gishinzwe Iby’Indege Za Gisivile, Cyafashe Umwanzuro Wo Gukumira Mu Kirere Cy’u Rwanda Ubwoko Bw’indege Bwa Boeing 737-8 Max Na 737-9 Max

Amakuru, Umuryango
Ikigo Cy’Igihugu Gishinzwe Iby’Indege Za Gisivile, Cyafashe Umwanzuro Wo Gukumira Mu Kirere Cy’u Rwanda Ubwoko Bw’indege Bwa Boeing 737-8 Max Na 737-9 Max Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivile, cyafashe umwanzuro wo gukumira mu kirere cy’u Rwanda ubwoko bw’indege bwa Boeing 737-8 Max na 737-9 Max nyuma y’impanuka iheruka kubera muri Ethiopia igahitana ubuzima bw’abarenga 150. U Rwanda rwiyongereye ku rutonde rw’ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, Singapore, Indonesia ndetse n’ibindi bigo byinshi by’indege byafashe umwanzuro wo gukumira ubu bwoko bw’indege. Ni nyuma y’uko mu gihe kitageze ku mezi atanu, ubu bwoko bumaze kugaragara mu mpanuka ebyiri zikomeye zahitanye ubuzima bw’abari bazirimo. Impanuka ya Boeing 737-8 Ma
Leta yafashije mu gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri.

Leta yafashije mu gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri.

Amakuru
Hirya no hino mu bigo by'amashuri abanza n'ayisumbuye hagaragara ibyumba by'amashuri bishya byagiye byubakwa ku bufatanye bwa Leta n'ababyeyi. Ni nyuma y'uko Leta y'u Rwanda ifatiye gahunda y'uko ababyeyi bagomba kujya bagira uruhare mu iyubakwa ry'byumba by'amashuri mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy'ubucucike kigaragara hirya no hino mu bigo by'amashuri. Kuva iyi gahunda yatangizwa mu myaka 10 ishize, hakaba hamaze kubakwa ibyumba bisaga 18000 ku bufatanye bwa Leta ndetse n'ababyeyi. Bikaba nyine byarakozwe mu rwego rwo kugabanya umubare munini w'abanyeshuri bakoreshaka icyumba kimwe biga ndetse n'ikibazo cy'urugendo rurerure rwakorwaga n'abanyeshuri bajya kwiga. Ibi byumba bikaba byarubatswe mu bice bitandukanye by'igihugu, haba mu mashuri abanza ndetse n'ayisumbuye. Abayobozi b'ib...
Imyanzuro Yafatiwe Mu Mwiherero Wa 16 W’abayobozi I Gabiro

Imyanzuro Yafatiwe Mu Mwiherero Wa 16 W’abayobozi I Gabiro

Amakuru
Kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 11 Werurwe 2019, mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro, hateraniye Umwiherero wa 16 w’Abayobozi wayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Mu ijambo rye ritangiza Umwiherero, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye abawitabiriye anabibutsa ko Umwiherero ari umwanya mwiza wo: • Kurushaho gutekereza ku nshingano bafite nk’abayobozi kugira ngo buri wese yubahirize neza inshingano ze; • Gukomeza gufata ingamba zo gukosora ahagararagaye imbaraga nke mu byagombaga gukorwa n’inzego zinyuranye za Leta ndetse n’iz’abikorera; • Gufata ingamba zo gushimangira ubwuzuzanye bw’Inzego zitandukanye, iza Leta, iz’abikorera, n’abandi bafatanyabikorwa, mu rwego rwo gufasha Igihugu cyacu k
Perezida Mushya Wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi Arasura U Rwanda Mu Byumweru Bibiri

Perezida Mushya Wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi Arasura U Rwanda Mu Byumweru Bibiri

Amakuru
Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arasura u Rwanda ku butumire bwa Perezida Kagame, akazaba yitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye muri Afurika izwi nka ’African CEOs’ izatangira tariki 26 Werurwe 2019. Bivuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Richard Sezibera kuri uyu wa 13 Werurwe 2019 mu kiganiro n’abanyamakuru cyavugaga k’umwiherero minisiteri y’ububanyi n’amahanga irimo kugirana n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga. Minisitiri Sezibera agize ati “Perezida Tschisekedi arifuza umubano ushingiye ku bucuruzi no gukumira no kurwanya abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda baba muri DRC.” u Rwanda ni igihugu cya gatatu Perezida Felix Tshisekedi agiye gusura kuva yatorwa, kuko yasuye Kenya ndetse yitabira n’inama y’
Abaturage bakomeje kwinubira ikibazo cy’ibura ry’ihuzanzira rya murandasi

Abaturage bakomeje kwinubira ikibazo cy’ibura ry’ihuzanzira rya murandasi

Amakuru
Abaturage mu bice by’umugi no mu byaro bemeza ko usibye kuba hari abatuye ahirengeye, hari tumwe mu duce tugaragaramo cyane ikibazo cyo kubura ihuzanzira rya murandasi (internet connection)ku materefone yabo, ahandi ikaboneka icikagurika. Ngo hari n’abakora ibirometero kugirango bajye guhagarara ahaboneka ihuzanzira kugira ngo babashe guhamagara. Isosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ndetse na Airtel – Tigo nizo abaturage bavuga ko hari uduce tumwe na tumwe batabasha kubona iri huzanzira kuri telephone zabo. Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwemera ko icyo kibazo gihari mu duce tumwe na tumwe , kandi ko cyatewe n’imirimo yo kwagura imiyoboro y’itumanahoiyo sosiyete ikoresha, kandi ko bizaba byakemutse mu gihe gito. Umukozi w’iyi Sosiyete mu ishami rishinzwe ikoranabuhanga, SESONGA Eric, avuga
“Uyu Ni Umubano Mwiza Cyane “- Kenyatta Avuga Kagame

“Uyu Ni Umubano Mwiza Cyane “- Kenyatta Avuga Kagame

Amakuru
Uruzinduko  rutunguranye Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa mbere yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare i Gabiro ahari kubera Umwiherero wa 16 w’abayobozi b’u Rwanda uyu ukaba ari umunsi wa gatatu bari mu mwiherero. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bimaze gutangaza ko aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye. Kuri iki cyumweru Perezida Paul Kagame yakiriye Tibor Nagy umuyobozi wungirije Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika (US) ushinzwe ibibazo by’Africa. Uyu Nagy yatangaje ko bavuganye ku kwagura ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati ya US n’u Rwanda ndetse n’amahoro n’umutekano mu karere. Mu cyumweru gishize Perezida Kagame yagiye i Dar es Salaam muri Tanzania kuganira na mugenzi we John Pombe Magufuli ku b
Perezida Kagame Yahishuye Uko Sesth Sendashonga Yari Mu Nama I Nairobi N’abajenerali Bo Muri Uganda Bagamije Gutera U Rwanda

Perezida Kagame Yahishuye Uko Sesth Sendashonga Yari Mu Nama I Nairobi N’abajenerali Bo Muri Uganda Bagamije Gutera U Rwanda

Amakuru
Umubano w’u Rwanda na Uganda, wagarutsweho na Perezida Kagame ubwo yatangizaga umwiherero ku nshuro ya 16 uri kubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Perezida Kagame yagarutse  ku mwanditsi witwa Gérard Prunier, wakunze kugaragara avuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Mu gitabo yise “from genocide to continental war”, avuga mo uburyo yahuye n’uwitwa Seth Sendashonga I Nairobi muri Kenya mu 1998, hamwe n’abasirikare bakuru b’Abanya – Uganda, bakaganira ku buryo uyu mugabo yahabwa imbaraga zose harimo n’iza gisirikare, akabasha gukura ku butegetsi RPF na Kagame mu Rwanda. Yagize ati “Uyu mwanditsi yanditse ko ibyo ari byo byatumye Seth Sendashonga apfa, kuko ngo yari ‘yarenze umurongo mu maso ya leta y’u Rwanda’. Impamvu mvuga ibi ni ukugirango mbere ko bimaze imyaka irenga 20. Hari um
Muhima:Umwana w’Umukobwa,ipfundo ry’Umuryango Mwiza

Muhima:Umwana w’Umukobwa,ipfundo ry’Umuryango Mwiza

Amakuru, Umuryango
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 8 werurwe 2019, mu Murenge wa Muhima habereye ibirori byo kw’izihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore,warufite insanganyamatsiko igira iti : (DUFATANE URUNANA TW’UBAKA UMURYANGO UTEKANYE)   Nkuko byagarutsweho na MUKANDUTIYE Beatha Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’Abagore muruyu murenge yagaragaje ko Umugore ari imfundo ry’umuryango mwiza uzira amakimbirane,asaba umwana w’umukobwa kudapfusha ubusa amahirwe yahawe yo kugana ishuri ,kugirango azabe nyampinga koko ubereye u Rwanda, anashishikariza abagabo kujya bitabira ibi birori kubwiganze bunini ,kuko uyu munsi nubwo witiriwe umugore ariko ari n’igihe kiza cyo kw’isuzuma hakarebwa icyatuma umuryango nyarwanda urushaho gutera imbere. Mary UWAMPOGOJE Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umurenge w