RWANDA:KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Undi munyeshuri wiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo yanditse ibaruwa ashimangira agahinda ku kuntu bakoreshwa batishyurwa.

Mu minsi ishize uwahoze ari umunyeshuri mu ishuri ryigisha muzika rya Nyundo witwa Bill Ruzima yashyize hanze ibaruwa ifunguye igaragaza agahinda k’abanyeshuri bajya kuririmba mu birori bikomeye ariko ntibishyurwe. Nyuma y’uyu, undi munyeshuri uri kwiga muri iri shuri nawe yunze mu ry’uyu musore mu ibaruwa ifunguye yageneye abanyamakuru.

Ubwo Bill Ruzima yamaraga gushyira hanze iyi baruwa, yamaganiwe kure n’ubuyobozi bw’ishuri rya muzika rya Nyundo batangaza ko ibyo avuga abeshya ko mu by’ukuri ibyo yatangaje ari ugukunda amafaranga cyane kurusha ubumenyi. Aha ubuyobozi bw’ishuri bwatangarije ibinyamakuru binyuranye bya hano mu Rwanda ko iyo abanyeshuri bagiye kuririmba ahantu baba batagiye gushaka amafaranga ahubwo baba bagiye kwiyungura ubumenyi.

Bill Ruzima yamaganwe kandi na bamwe mu banyeshuri bize muri iri shuri bamwise indashima ndetse banamushinja kuba n’ubusanzwe ari umusore usanzwe udashobotse dore ko bamwe muri aba banyeshuri batangaje ko bazi neza Bill Ruzima ko adashobotse no mu buzima busanzwe.

Nyuma y’inkuru zazengurutswaga mu binyamakuru binyuranye undi munyeshuri wiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo (Ukiri kwiga) nawe yunze mu rya Bill Ruzima ahamya ko ibyo uyu musore yatangaje ari ukuri ndetse ko yavugiye benshi.

Mu ibaruwa ifunguye uyu musore yageneye Inyarwanda dukesha iyi nkuru, yagize ati “Mwiriwe? nitwa … gusa niyise Diouff  mu rwego rwo kurengera umutekano wanjye. Ndi umunyeshuri mu ishuri ryigisha muzika rya Nyundo ndifuza kubaha amakuru y’imvaho ku bijyanye n’ibirimo kuvugwa kuri iri shuri. Ishuri rya muzika rya Nyundo ni ishuri ritanga ubumenyi bwa muzika utabona ahandi muri kino gihugu, yaba ubw’igihe gito cyangwa ikirekire gusa harimo ibibazo byinshi bidafite aho bihuriye n’ubumenyi buhatangirwa kuko bwo buri ku kigero cyiza rwose. Hari impamvu eshatu zitumye mbandikira; Kurwanya ko umuntu watangaje ukuri bamusebya, Gushimangira ukuri, Kwifuza ko muzika nyarwanda igira icyo igeraho.

Ejo Bill yashyize hanze agahinda atisangije k’ubuzima bw’abanyeshuri biga muzika ku Nyundo mu bijyanye n’ibyo bakoreshwa ntibishyurwe. Twese byaradutunguye gusa ni ko kuri kandi kuzwi n’abantu bose bize cyangwa bakirimo kwiga ku Nyundo n’ubwo tutifuzaga ko ariko byacyemuka gusa ntibyanoroha ko byakemuka mu gihe abanyeshuri ubwabo bakigambanirana kandi bose bazi ukuri.

Iriya baruwa Bill yanditse, irimo ukuri kuzuye nta nyuguti n’imwe y’ikinyoma irimo kandi abanyeshuri bose ni ko babizi banabibona. Ibisubizo byatanzwe n’ubuyobozi bw’ikigo ni ikinyoma ndetse kitapfa kunyomozwa bitewe n’uko uwagitangaje afite ijambo n’amafaranga. Might Popo (umuyobozi w’ishuri) asubiza ibibazo yabajijwe n’itangazamakuru yasobanuye ko Bill afite ikibazo cy’imyitwarire akwiye gufashwa.

Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa kinyomozwa n’uko Ruzima Bill akiga yari yarahiswemo ngo ahagararire abandi banyeshuri (ibi twita kuba duwaye/head boy) kandi nk’uko bizwi nta munyeshuri wahagararira abandi afite imyitwarire mibi ndetse Bill yari mu banyeshuri abarimu bose batangaho urugero mu myitwarire myiza n’ubumenyi budasubirwaho mu byo akora. Might Popo yongeye kuvuga ko impamvu tutishyurwa ari ukubera ko ikigo kitaba gifite ubushobozi buhagije bwo kudutunga.

Aha ndibaza nti, Hari umunyeshuri utishyura se? Ikigo se ntikigira Ingengo y’imari (budget) kigenerwa na WDA? Ikindi yavuze ni uko tuba turimo kwimenyereza kandi turi abana b’abanyeshuri tutahabwa amafaranga. Ibi nabyo sibyo kuko umubare munini w’abaza kwiga hariya nanjye ndimo baba barangije amashuri yisumbuye cyangwa aya kaminuza rwose. Ntituri abana.

Ubuse Danny Nanone ni umwana? Ubuse Sano Derek ni umwana? Mutoni Lanie ni umwana se? Colombus ni umwana? Izo ni ingero nke nguhaye z’abantu baje kwiga ari bakuru kandi basanzwe bafite izina muri muzika. Ibyo kuvuga ko ari stage byo sibyo kuko stage twakoze mu bindi bigo twizemo siko zikorwa rwose.


Bill Ruzima ni we watangaje bwa mbere ikibazo kiri mu ishuri rya muzika rya Nyundo ahamya ko hari abandi banyeshuri avugiye

Hari ikindi kigo muzi gikorera stage imbere ya Perezida w’igihugu? Ubuse wasobanura gute ko abantu bimenyereza umwuga mu birori birimo umukuru w’igihugu? Hari ikindi kigo muzi gikoresha stage abanyeshuri bamwe abandi bakarinda basoza amashuri batamenyerejwe habe na rimwe? Ku Nyundo hahitwamo abashoboye akaba aribo bahora bajya gutarama muri biriya birori byose mubabonamo. Nawe uzabyitegereze uzabibona. Hari ikindi kigo murabona se bakora stage ntibasinye impapuro zibaha amanota y’ibyo bakoze? Ku Nyundo ni ko bimeze.

Ndongera kugaruka ku byatangajwe na Igor, Joachim ndetse na Etienne (Abanyeshuri biganye na Bill Ruzima batangaje ko uyu musore ari indashoboka). Icya mbere navuga ni uko ibyo bavuze byose byuzuyemo ibi bikurikira. Gucinya inkoro, Kugambanira abanyeshuri bose (urungano) no gusebya Ruzima Bill bisesuye binashoboka ko babyishyuriwe kuko na Etienne ubwe akiga yahoraga atongana na Might Popo bapfa ibyo bijyanye n’inyishyu.

Nonese mwebwe murumva Igor yakifata akavuga nabi ubuyobozi bw’ikigo yigishaho? Joachim we yanantunguye sinari nzi ko yavuga ariya magambo mabi atari yo kuri Bill Ruzima. Jye Bill ndamuzi icyo azira nta kindi ni ukuvugisha ukuri naho izo mpamvu zindi bitwaza ni ukumuharabika no kumutesha agaciro. Ikindi nsorezaho ni uko mu minsi ishize abanyeshuri bose bafatanyije kubaza Might Popo (Umuyobozi w’iri shuri) ibibazo bisa neza n’ibyo Bill yabajije muri iriya baruwa ye kandi mbifitiye ibimenyetso bibaye ngombwa nabibaha.

Ibi byose mvuze hari n’abandi benshi bashobora kubihamya nk’uku mbikoze nibiba ngombwa nabo bazabaha amakuru. Ndabasaba ko imyirondoro yanjye itajya ahagaragara ku mpamvu z’umutekano wanjye kuko jye ndakiga. Murakoze gusoma ubuhamya bwanjye kandi ndarushaho kubashimira nimumenyesha uku kuri mbasangije abanyarwanda basoma amakuru yanyu. Mwiriranwe amahoro y’Imana.”

Nyuma yo gusoma iyi nyandiko yari ibaye iya kabiri y’abanyeshuri batishimiye uko bafatwa n’ubuyobozi bw’ishuri ryigisha muzika rya Nyundo twifuje kubaza WDA nk’urwego rufite mu nshingano iki kigo, bityo mu kiganiro kigufi twagiranye n’umuyobozi wa WDA Pascal GATABAZI, yadutangarije ko mu by’ukuri bakimenya iki kibazo baganiriye n’umuyobozi w’iri shuri ariko kandi bakeneye gukora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo. Icyakora n’ubwo ngo bakeneye kwiga kuri iki kibazo yadutangarije ko mu by’ukuri ari iby’agaciro kuba igihugu gifite abanyeshuri bazi umuziki ku rwego abiga ku Nyundo bawuziho ndetse banashobora gususurutsa abantu banyuranye mu birori bitandukanye ariko nanone ibi bikaba byaba ikibazo mu gihe umunyeshuri yamara gususurutsa abantu agataha atishimye kubera ko hari ibyo yatekerezaga kuba yabonye atahawe.

Uyu muyobozi wa WDA yatangarije Inyarwanda ko mu by’ukuri ubuyobozi bw’iki kigo bwakabaye bwumva kimwe ibintu n’abanyeshuri ku buryo ibibakorerwa baba babizi ndetse babiziranyeho bityo bigatuma bose bumva ibintu mu mujyo umwe. Aha umuyobozi wa WDA yagize ati “Ubuyobozi bwa ririya shuri bukwiye kugira imyumvire myiza n’abanyeshuri hakabaho kumvikana hagati y’ubuyobozi n’abanyeshuri. Ariko turabikurikirana byimbitse.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *