RWANDA:KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye 8.6% mu mwaka wa 2018

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarura mibare (NISR) cyatangaje ko igipimo cy’umusaruro w’imbere mu gihugu cyazamutse kikagera kuri miliyari 8.189 mu mwaka wa 2018 kivuye kuri miliyari 7.600 mu mwaka wa 2017. Bivuze ko ubukungu bw’igihugu bwiyongereye ku gipimo cya 8.6% muri rusange ugereranije n’umwaka washize wa 2017.
Ikiciro kijyanye n’ibigo bitanga serivisi byagize uruhare rungana na 48%, ikiciro cy’ubuhinzi kigira uruhare rungana na 29%, ikiciro cy’inganda kigira uruhare rungana na 16% mu gihe ikiciro cy’ibijyanye n’imisoro cyagize uruhare rungana na 7% kuri iki gipimo cy’ubukungu.
Muri uyu mwaka wa 2019, ikiciro cy’ubuhinzi kikaba kimaze kwiyongera ku kigero cya 6%, kikaba kimaze gutanga umusanzu ungana na 1.6% ku gipimo rusange cy’ubukungu bw’igihugu. Naho ibikorwa by’inganda byiyongereyeho 10% bikaba bimaze gutanga umusanzu ungana 1.8% kuri iki gipimo cy’ubukungu.
Ikiciro kijyanye n’ibigo bitanga serivisi kikaba cyo kimaze kwiyongera ku kigero cya 9%, kikaba kimaze no gutanga umusanzu ungana na 4.3% kuri iki gipimo cy’ubukungu.
Muri uyu mwaka ibintu bitumizwa hanze y’u Rwanda byiyongereye ku gipimo kingana na 9% uhereye ku byakorwaga guhera mu mwaka wa 2014 naho ibyoherezwa hanze y’iguhugu byiyongereye ku kigero cya 1%.
Mu mwaka wa 2018, igipimo cy’ubukungu cy’iyongereye kuva ku madorali y’amanyamerika 787 avuye ku madorali y’amanyamerika 774 mu mwaka wari wabanje wa 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *