Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

Perezida Kabila yogoshe ubwanwa n’umusatsi yari amaranye imyaka isaga ibiri

Perezida ucyuye igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yogoshe ubwanwa n’umusatsi yari amaranye imyaka isaga ibiri atogosha.

Mu irahira rya Perezida mushya Félix Tshisekedi kuri uyu wa Kane, Kabila yageze aho uwo muhango wabereye ku Ngoro ya Perezida i Kinshasa mu isura nshya, nta musatsi uri ku mutwe ndetse n’ubwanwa bw’umweru n’umukara yari amaranye iminsi bwogoshe, nk’uko byagaragajwe n’amashusho yafashwe na Televiziyo y’icyo gihugu.

Mu ntangiriro za 2017 nibwo Kabila yagaragaye afite ubwanwa bwinshi n’umusatsi, ibintu byatunguye benshi kuko atari abisanganywe.

Mu kiganiro ikinyamakuru Jeune Afrique cyagiranye na Kabila mbere y’umunsi umwe ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu ku wa 30 Ukuboza 2018, yavuze ko gutereka ubwanwa byashushanyaga uwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba uri imbere muri we.

Icyo gihe yagize ati “Iki ni ikibazo cy’ubuzima bwanjye bwite. Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba undimo imbere. Hashize imyaka ibiri n’igice nibaza ibibazo byinshi ku nkomoko y’urwango abantu bangirira. Byatumye muri njye habamo ibyiyumvo byo kwivumbagatanya. Ubu bwanwa rero ni nk’ubw’inyeshyamba nakomeje kuba kugeza ku iherezo.”

Mu mpera za 2016 nibwo muri Congo hari hateganyijwe amatora yo gushaka usimbura Kabila wari umaze imyaka 16 ku butegetsi ariko icyo gihe ntiyabaye kuko Komisiyo y’amatora yavugaga ko ititeguye.

Uko gusubika amatora kwateye imvururu mu gihugu zahitanye ubuzima bw’abaturage, ndetse bamwe batangira gukeka ko Kabila ashaka kuguma ku butegetsi.

Kabila ni we Perezida wa mbere uhererekanyije ubutegetsi na mugenzi we mu mahoro kuva Congo yabona ubwigenge mu 1960.

Guhuza umunsi wo kurahira kwa Tshisekedi na tariki 24 Mutarama, nuko ari nawo munsi Kabila yarahiriyeho kuba Perezida mu mwaka wa 2001.

 

Kabila yageze aho umuhango wo kurahira wabereye umusatsi n’ubwanwa byogoshe

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *