RWANDA:KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Pakistan: Abantu 20 nibo bamaze guhitanwa n’igisasu cyaturikirijwe mu mujyi wa Quetta.

Leta ya Islamabad muri Pakistan iratangaza ko abantu bagera kuri 20 ari bob amaze kugwa mu iturika ry’igisasu ryabaye kuri uyu wa gatanu mu masaha ya mu gitondo naho abandi benshi bakaba bakomeretse bikabije. Iri turika ry’igisasu rikaba ryigambwe n’agatsinda k’abasirikare b’abasilamu bo mu bwoko bwa Sunni aho bateye iki gisasu ku isoko ry’imbuto mu mujyi rwagati muri Quetta.

Uhagarariye Polisi yo mu mujyi wa Quetta Razzaq Cheema, yabwiye CNN dukesha iyi nkuru ko iki gitero cyabereye mu mujyi wa Quetta mu karere kitwa Hazarganji, agace gatuwemo n’abaturage benshi, ariko umubare w’abasilamu bo mu bwoko bw’aba Shia ukaba urihasi cyane ugereranije n’abandi. Yavuze ko nibuze mu bitabye Imana, abaturage bo muri Hazarganji bagera kuri barindwi n’ushinzwe umutekano umwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri wa Balochistan Bwana Ziaullah Langove, yavuze iki gitero cyari icy’ubwiyahuzi, yemeza ko hari abamaze kukigwamo yongeraho ko abagera kuri 48 bakomeretse bikabije aho bari kwiitabwaho n’abaganga.

Umusirikare w’umusilamu wo mu bwoko bw’aba Sunni Lashkar-e-Jhangvi, yavuze ko iki gitero aribo bagikoze. Ubu bwoko bw’aba Sunni bakaba bazwiho kwanga cyane abaturage bo mu gace ka Hazarganji.

Kari agahinda n’amarira ku baburiye ababo mu gitero cy’ubwiyahuzi cyabereye i Quetta muri Pakistan

Umuvugizi w’iri tsinda ry’aba Sunni Qari Saifullah Yagize ati “turemera uruhare rwacu mu gitero cyabereye i Quetta. Twari tugambiriye abaturage bo muri Hazarganji.”

Quetta ni umujyi uherereye mu majyepfo y’intara ya Balochistan muri Pakistan, ukaba ukunze kwibasirwa cyane n’ibitero by’iterabwoba, gusa iki gitero akaba ari cyo cya mbere kihabereye kuva uyu nwaka watangira.

Nyuma y’iki gitero, umuyobozi w’intara ya Balochistan Minisitiri Jam Kamal yavuze ko batazigera bajya hasi mbere y’ibyihebe n’abaterabwoba.

Mu mwaka wa 2017, umwiyahuzi yatatse urusengero rwari rwuzuyemo abantu maze yiturikirizaho igisasu gihitana abantu 7. Hashize ukwezi kumwe, undi mwiyahuzi yatatse abapolisi ndetse n’abaturage mu mugi rwagati, yiturikirizaho igisasu ahitana abapolisi 6 abandi 8 barakomereka bikabije.

Muri Nyakanga umwaka ushize wa 2018, abantu 149 bahitanywe n’igisasu naho 186 barakomereka nyuma y’umwiyahuzi watatse agace kitwa Mastung mu majyepfo ya Quetta aho yari aganbiriye guhitana imodoka yari irimo umuyobozi. Islamic State (ISIS) ikaba raiyo yigambye icyo gitero, ubwicanyi bwa 2 bwahitanye abantu benshi mu mateka ya Pakistan.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *