RWANDA:KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

NYARUGENGE: Abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bashimiwe ubwitange bakorana

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 mata 2019 mu cyumba cy’inama cya Centre d’Accueille La Bonne Esperance,habereye amahugurwa ategura amatora yo kuzuza inzego zituzuye muri Mata na Gicurasi 2019,banahabwa certificat zimikorere myiza bagaragaje mubikorwa by’amatora yatambutse.

Abakorerabushake bahagarariye imirenge mu karere ka Nyarugenge

nkuko byagarutsweho na Rutikanga Jean Bosco uhagarariye ibikorwa by’amatora yagaragaje ko inzego zibanze kuba zituzuye ari imbogamizi cyane kuko serivisi abaturage bahabwa zishobora kuhabonekamo ubukererwe ,anibutsa kandi ko amatora atandukanye mu nzego zitorerwa mu myanya yose izatorerwa ikuzuzwa yose,byumwihariko asaba abitabiriye amahugurwa kwitegura amatora y’aba Senateri .

Kugira umwete,umurava, ubupfura, kubaha no kubera abandi urugero; aya namagambo yagarutsweho na President wa Komisiyo y’Iguhugu y’Amatora KALISA MBANDA ubwo yagarukaga ku nshingano zabo muri rusange.

Ashima byimazeyo umusanzu badahwema gutanga kurugero rurenze abanyamahanga ko akazi abakorerabushake bakora bigoye kubona igihembo bakwiye bijyanye nakazi bakorera igihugu. akomeza asaba ko kandi abakorerabushake ubwabo nabo bakwiye kujya bishimira imirimo bakora kuko ifasha igihugu ku rwego runini.

atanga ingero zitandukanye z’ibindi bihugu uburyo bakora amatora ahenze kugera kunshuro 25$ ku muturage ,mugihe u Rwanda rukoresha idorali rimwe k’umuturage bikanatanga umusaruro mwiza ugereanyije nabakoresha ingengo yimari ihanitse.

Hatanzwe ibyifuzo bitandukanye harimo uburyo bwihuse bwo kwishyura agahimbazamusyi

mubiganiro bagiranye bifuje kuguma kuntego bita kumatega basigasira ibiranga u Rwanda n’abanyarwanda bafatira hamwe gahunda yo gukomeza kwita kubacitse kw’icumu rya Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bemeza gusura inzibutso zitandukanye .

Banifuza kandi kugira itorero ry’ihariye ry’abakorerabushake b’amatora mu rwego rwo gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda.

Asoza ashima impanuro zatanzwe yemeza ko

President yifuje ko twakomeza kujya dusangira amakuru ndetse anifuza ko abari ku rwego rw’imirenge bakabaye bafite laptop,avuga ko bishoboka igihe baba bifatanyije bakizigama ndetse byaba ngombwa hagasabwa inguzanyo muma banki.

Anabashyikiriza Certificat zo kubashimira mubikorwa ku bikorwa bakoze mu matora y’Abadepite.

Ibikorwa byagarajwe biteganyijwe mumezi abiri arimbere harimo

1.Imyiteguro y’amatora yaba Senateri ateganyijwe muri nzeri 2019

2.Imyiteguro y’amatora yo kuzuza inzego z’ibanze n’izihariye ateganyijwe muri Mata-Gicurasi2019

3. Imyiteguro y’amatora yo kuzuza inzego z’Abunzi ateganyijwe muri Gicurasi 2019

4.Imikorere n’Imyitwarire y’abakorerabushake no kuganiraku ivugururwa rya Politiki y’imibereho y’abakorerabushake.

Hasozwa aya mahugurwa ushinzwe ubukungu muri komisiyo y’Igihugu y’Amatora DAF yagarutse cyane kubijyanye n’amatora y’aba senateri n’inzego zibanze ateganyijwe, yagaragaje kandi ubufatanye ashyigikira gahunda yo gusura urwibutso rwa Jenocide muri iki gihe cy’iminsi ijana twibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *