RWANDA:KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Nyamagabe.ukwezi kwahariwe urubyiruko rw’abakorerabushake

Nyamagabe.Umuganda wo gutangiza ukwezi kwahariwe urubyiruko rw’abakorerabushake

Kuruyu wa gatandatu taliki ya 01.09.2018 mu karere ka Nyamagabe Intara y’Amajyepfo kwisaha yi saa mbiri za mugitondo habereye umuganda wateguwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake (Rwanda Youth Volunteers ) ;

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu umudugudu nyarusange,Akagali Nyamugali umurenge Gasaka, karere ka Nyamagabe mu tugali twose tugize Akarere hakozwe umuganda wo gutangiza ukwezi kwahariwe urubyiruko rw’abakorerabushake, umuganda wibanze mu gusukura site z’itora cyane ko igikorwa cy’amatora cyegereje, umuganda ku rwego rw’Akarere ukaba wabereye kuri site ya Gikongoro, mu kagali ka Nyamugali.

Nyuma y’umuganda urubyiruko rwaganirijwe rusabwa kurangwa n’imyitwarire myiza, gutorera ku gihe kandi bagatora neza aho basobanuriwe ko gutora neza ari ugutora hirindwa imfabusa kandi bagatora ingirakamaro..

Umuyobozi w’umurenge wa Gasaka, Bayiringire Jean yashimiye ibikorwa bikomeje gukorwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake anizeza urubyiruko ko bazakomeza gufatanya haba mu bikorwa byahariwe ukwezi k’ ubukorerabushake ndetse no mu bindi bihe. Ibi kandi byashimangiwe n’umuyobozi wa police ushinzwe guhuza police n’abaturage IP NIYIBIZI Danieur
Baganirijwe kandi kubikorwa bizakorwa muruku kwezi, maze basabwa kubigira ibyabo.
Ku isaha ya saa tanu nibwo iki gikorwa cyasojwe ;ukaba witabiriwe n’urubyiruko rungana na 478,hakozwe igena gaciro,hasanzwe ufite agaciro k’amafaranga 478,000Rwf, basoza bemeranijwe ko bari kuntangio ko imihigo ikomeje kandi baniteguye kuyesa.

 

 

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *