RWANDA:KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Meya wa Nyarugenge yasabye ADEPR guca ukubiri n’amacakubiri

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yasabye abayoboke b’itorero rya ADEPR kwitandukanya n’amacakubiri yigeze kubavugwamo.

A.D.P.R MUHIMA MUGIKORWA CYO KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Ibi yabivugiye mu mu muhango wo kwibuka abahoze abari abayoboke b’itorero rya ADEPR muri Nyarugenge bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabaye kuri uyu wa 12 Mata 2019.

Itorero rya ADEPR mu Karere ka Nyarugenge ribarura abakirisitu 350 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Nzaramba Kayisime, yashimiye iri torero kuba ryarafashe gahunda yo kwibuka, anabasaba gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside.

Agendeye kuri raporo ya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’ibikorwa by’umwaka wa 2017/18, yagaragaje ko muri ADEPR harimo amikimbirane ashingiye ku moko, yabasabye ko bakwitandukanya nayo.

Ati “Twitandukanye n’abakirebera mu ndorerwamo z’amoko cyane ko mu itorero ryanyu hagiye humvikana utubazo dushingiye ku moko nibwo tuzaba abanyarwanda beza ariko tukaba n’abakirisitu koko bategereje n’ijuru”.

Mu 2016 Itorero rya ADEPR ryasabye imbabazi ku bw’uruhare bamwe mu bayoboke bayo barimo n’abashumba bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gusoza iki gikorwa umushumba w’Itorero ry’Akarere rya ADEPR, Erneste Ruyenzi, yahumurije abarokotse Jenoside, ko ibyabaye bitazongera kuko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Paul Kagame ufite icyerekezo cyiza ku gihugu cyacu.

Itorero ry’Akarere rya Nyarugenge kugeza ubu rimaze kubarura abantu 350 bari abakirisitu ba ADEPR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *