Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

Leta yafashije mu gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri.

Hirya no hino mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye hagaragara ibyumba by’amashuri bishya byagiye byubakwa ku bufatanye bwa Leta n’ababyeyi. Ni nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ifatiye gahunda y’uko ababyeyi bagomba kujya bagira uruhare mu iyubakwa ry’byumba by’amashuri mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ubucucike kigaragara hirya no hino mu bigo by’amashuri.

Kuva iyi gahunda yatangizwa mu myaka 10 ishize, hakaba hamaze kubakwa ibyumba bisaga 18000 ku bufatanye bwa Leta ndetse n’ababyeyi. Bikaba nyine byarakozwe mu rwego rwo kugabanya umubare munini w’abanyeshuri bakoreshaka icyumba kimwe biga ndetse n’ikibazo cy’urugendo rurerure rwakorwaga n’abanyeshuri bajya kwiga.

Ibi byumba bikaba byarubatswe mu bice bitandukanye by’igihugu, haba mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi bakaba barishimiye iki gikorwa cyo gufatanya na Leta mu kwishakira ibisubizo aho bavuga ko ibi byazanye impinduka nziza mu burezi.

Umwe mu bayobozi b’ishuri yagize ati “byabaye igisubizo cyiza kuko byongereye umubare w’abana bagana ishuri, umubare w’abana bata ishuri nawo uragabanuka ku kigero kigaragara kandi byafashije ababyeyi cyane ku kibazo cy’amafaranga y’ingendo bishyuriraga abana mu gihe bagiye kwiga kuko ubu biga hafi y’iwabo amasaha yagera bagataha.”

Umwe mu barezi bo kigo cy’ishuri ryisumbuye cya Kabusunzu yagize ati “iyo wigisha abana bagerereye badacucitse, biragufasha kuko ubasha kubakurikirana neza umwe ku wundi kandi ukabasha no kwita ku bafite ibibazo bitandukanye yaba iby’imyigire cyangwa n’ibindi.”

Minisiteri y’uburezi nayo ivuga ko ibi byakemuye ikibazo cy’ubucucike mu mashuri ndetse bikanateza imbere gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, byatumye umubare w’abana bata ishuri ugabanuka cyane. Icyakoze mu ngengo y’imari mu mwaka wa 2018 – 2019 ibi bikorwa byo kubaka aya mashuri bikaba byaradindiye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dogiteri Isaac MUNYAKAZI yagize ati “twashakaga tube zifite 1.5 ariko ntizari zihari ku isoko ryo mu Rwanda. Kampani izitumiza hanze ikazifungira hano mu gihugu. Iyo kontaro iza kubahirizwa, amashuri yari gutangira zarabonetse ndetse n’ibyumba by’amashuri byaruzuye kuko amabati yo arahari, ahubwo nitubona ibikenewe byose ntabwo tuzarenza icyumweru ntakirakorwa ngo izi nyubako zibe zirangiye.”

Minisiteri y’uburezi ivuga ko guhera mu mwaka wa 2009 kuva iyi gavunda yatangira kugeza muri 2018, ku bufatanye n’ababyeyi, hamaze kubakwa ibyumba 18,457 byo kwigiramo, ubwiherero 33,494 ibyumba byo kuryamamo 416 by’abarimu, hatangwa intebe z’abanyeshuri 448,779, intebe z’abarimu 18,312 ndetse n’ameza 18,204.

Ibi bikorwa byose Leta yabishoyemo agera kuri miliyari 113 z’amafaranga y’u Rwanda utabariyemo ibikorwa by’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *