Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

KORALI ABABIMBUZI YIZIHIJE ISABUKURU Y’IMYAKA 20 IBAYEHO.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Werurwe, ku Muhima habereye ibirori byo Kwizihiza imyaka 20 Korari Ababimbuzi imaze ibayeho.

Ni ibirori byabereye ku rusengero rw’Abadivantist b’umunsi wa karindwi ruri ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, akaba ari naho iyi korali ikorera ubutumwa bwayo bwa Gikirisitu.

Ibirori bikaba byabereye aho nyine ku Muhima aho  bahimbaje banashimira Imana. Iyi korali ikaba imaze imyaka 20 ibayeho kuko yashinzwe mu mwaka w’1999 itangijwe na NZABANDORA Moise batangira ari bane nyuma haza kuza abandi batatu, ubu bakaba ari abaririmbyi barindwi; NZABANDORA Moise ari nawe perezida wa Korali, NSHIMYUMUKIZA David, NSHIMIYIMANA Jimy, RUTIKANGA Thierry, NSHIMYUMUREMYI Enock, NSHIMYUMUKIZA David na HARERIMANA Bosco.

Abagize Korali Ababimbuzi
Abagize Korali Ababimbuzi
Urusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi (Muhima)

Tuganira na Perezida wa korali Moise, yatubwiye ko mu gihe cyose Korali Ababimbuzi imaze itangiye ari ishimwe gusa bafitiye Imana. Yagize ati “icya mbere dufite ku mitima yacu ni Ishimwe rya Nyagasani. Ubutumwa dutanga ni ubwo guhimbaza Imana no kuyishima. Tubikora mu buryo bw’indirimbo. Ibirori byabereye hano ku Muhima kuko ariho tuvuka kandi naniho Korali yatangiriye ariko ubutumwa tubwiriza ni mpuzamahanga, bwajya no kuyindi migabane bitewe n’uko intego dufite ari ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Krisito ku isi hose.”

Yakomeje avuga ko hari byinshi bigihari byo gukora kuko urugendo rwo gukora umurimo w’Imana rutagira iherezo. Mu myaka makumyabiri rero bamaze bakaba bifuza gutegura n’ibindi bitaramo bizatuma barushaho kwegera abakunzi babo.

Igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi.

Umwe mu baririmbyi b’iyi Korali nawe yavuze ko iyi ari gahunda bafashe kandi ibaho buri mwaka, aho bajya bategura ibitaramo byo gushima Imana. Bakaba bari bamaze icyumweru kimwe bitegura. Iyi gahunda rero ikaba isozwa n’igitaramo aho baba bashima Imana ndetse bakegera n’abakunzi babo mu rwego rwo gushyigikira Korali kugira ngo ikomeze umurimo wayo. Yavuze kandi ko kuririmba babikora nk’umurimo w’Imana ari nta nyungu baba batezemo.

 

Aba basore bagize iyi Korali bakaba barahoze mu rubyiruko rw’Abadivantisiti (JIA) nyuma bakaza kwihuza maze bakora itsinda ryaririmbaga nyuma baza kwitwa Ababimbuzi.

Twaganiriye kandi n’umwe mu bitabiriye iki gitaramo waturutse hanze y’u Rwanda, Bwana Sebastian Simon waturutse mu gihugu cya Tanzania yavuze ko indirimbo z’iyi Korali zicurangwa cyane mu gihugu cyabo akaba ariyo mpamvu yoherejwe n’itorero ryabo kugira ngo babashyigikire. Yasabye kandi ko kubera ubutumwa bwiza buba buri mu ndirimbo baririmba, bazashaka uburyo bazishyira no mu zindi ndimi nk’Igiswahili cyangwa Icyongereza kugira ngo n’abatumva Ikinyarwanda babashe kwisangamo no kumva ubutumwa buzirimo.

Abitabiriye iki gitaramo nabo bari bafite ibyishimo byinshi ndetse bakavuga ko batewe ishema cyane no kubona Korali ikora umurimo w’Imana ugakorwa n’abagabo kandi bakawukorera aho bavuka ari ishema n’ubutwari.

Abagize Korali Ababimbuzi bakiraga abaje mu gitaramo n’abatumirwa babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *