Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

Kizito Mihigo na Ingabire Victoire basohotse muri Gereza ya Nyarugenge

mu rwego rwo gushyira mubikorwa imyanzuro y’inama yabamisitiri

Ku isaha ya saa 9:47, Kizito Mihigo, yakandagije ikirenge cye hanze ya gereza atambaye umwambaro uranga imfungwa n’abagororwa.

Mihigo yari yambaye umupira umupira w’umweru urimo utubara twa Orange, w’umuryango yashinze ’KMP’ n’ingofero ya Orange, na yo y’uyu muryango. Yambaye isaha ku kuboko kw’ibumoso, ishapure mu ijosi n’indi mirimbo ku kuboko kw’iburyo.

Bidatinze Ingabire Victoire nawe yahise asohoka, yambaye ikanzu y’umutuku, ikote ry’iryatsi, umusatsi w’umwimerere n’isakoshi mu ntoki.

Nyuma yo gufungurwa Kizito Mihigo yabwiye itangazamakuru ko yishimiye imbabazi yahawe, yongeraho mu kuburana kwe yaburanye ’atakamba’ yemera ibyaha kuko yari azi neza ko Perezida Kagame ari umunyembabazi.

Ingabire Victoire na we yashimiye Umukuru w’Igihugu kuba amufunguye ku mbabazi ze, avuga ko bigaragaza ko aha agaciro abo badahuje ibitekerezo bya politiki.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza.

Nk’uko umunyamakuru wacu urimo kudukurikiranira iki gikorwa kuri gereza ya Nyarugenge abitangaza, habanje kurekurwa abagabo, hakurikiraho abagore. Kizito ari mu bandi 447 bahawe imbabazi muri gereza ya Nyarugenge.

Madamu Ingabire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, naho Bwana Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *