RWANDA:KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Habonetse undi mugore ushinja R. Kelly kumuhohotera.

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya RnB na Pop ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Robert Sylvester Kelly uzwi cyane nka Robert Kelly (R. Kelly) akomeje gusumirirwa n’inkiko ndetse n’abaturage bo muri icyo gihugu cyane cyane abagore bagenda bamushinja ko yabakoreye ihohotera rishingiyr ku gitsina.

Nyuma y’uko rero uyu mugabo amaze kwibasirwa na Polisi ya Amerika imuhoza muri yombi ndetse n’abaturage bamumereye nabi bamushinja guhohotera abagore, hakaba haje kuboneka umutangabuhamya w’umugore wavuze uburyo uyu muhanzi R. Kelly yamuhatirije konka igitsina cye.

Uyu rero akaba aje nyuma y’uruhererekane rurerure rw’abagore bashinja R. Kelly kubasambanya mu myaka yashize aho bavuga ko yabikoze mu gihe bo bari batarageza ku myaka y’ubukure.

Uyu mugore witwa Anitha Cartel, akaba yatanze ubuhamya avuga ko R. Kelly yamusabye konka igitsina cye maze yabyanga, akamwikinishirizaho. Uyu mugore uvuga ko yari afite imyaka 24 mu gihe ibyo byabaga, ni we mugore mukuru mu bavuga ko basambanyijwe na Robert Kelly, mu gihe abanda 3 bo batari bafite imyaka y’ubukure.

Mu kiganiro uyu mugore yatanze kuri televiziyo imwe yo muri USA, yavuze ko amaze imyaka irenga 16 abana n’umuzigo uremereye kuko yumvaga hari abavuga ko R. Kelly ari inzirakarengane bikamurya ahantu.


Lanita Carter uvuga ko yahohotewe n’umuhanzi R. Kelly amutegetse konka igitsina cye

Yagize ati “nicaraga muri bisi nkumva abantu babiganiraho, bavuga ko ibyakorewe R. Kelly ari ukumuhohotera kandi ari inzirakarengane, naburaga uko nitwara ngo nivuganire byibura.”

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters bivuga ko uyu mugore asobanura ko yari ashinzwe gutunganya imisatsi ya Robert Kelly, yagerageje kumusaba kumwonka igitsina maze undi nawe arabyanga nuko ahita amufata amwikinishirizaho. Inyandiko z’ubushinjacyaha zivuga ko ishati yakoreweho ayo marorerwa uyu mugore yatanze nk’ikimenyetso basanze koko iriho amavangingo ya R. Kelly.

Yunzemo ko afite ubwoba bwo guhangana n’umuntu ukomeye nka R. Kelly agira ati “nimfa ejo, nzaba nzi ko navuze ukuri. Biragoye gutangaza ukuri cyane iyo uwabikoze ari icyamamare. Ntibyoroshye, uyu munsi nta kindi ndenzaho ku byo navuze. Mushobora kumvuga nabi, ntimukunde ibyo ndi kuvuga ku muhanzi mukunda cyane R. Kelly, ariko ubu nibwo buzima bwange, ni ukuri kwange.”

Ibyaha uyu muhanzi akurikiranyweho akekwaho kuba yarakoze, kikekwa ko yaba yarabikoze hagati ya Gicurasi 1998 na Mutarama 2010. R. Kelly we avuga ko ari ababyeyi b’aba bakobwa bamubeshyera bashaka ko yabaha ku mafaranga y’indishyi. Iki cyamamare R.kelly, umugabo w’imyaka 52, aramutse ahamwe n’ibi byaha akurikiranyweho, ashobora gufungwa imyaka 7 kuri buri cyaha mu byaha 10 ashinjwa. Bikaba byumvikana ko biteranyijwe byose, yafungwa imyaka 70 yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *