RWANDA:KWIBUKA KU NSHURO YA 25 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

FAO: Abantu barenga miliyoni 130 bo mu bihugu 53 biganjemo abanyafurika bugarijwe n’inzara!

Abenshi mu bugarijwe n’iki kibazo ni abo ku mugabane wa Afurika, naho ibihugu nka Yemen, Repubulika iharanira ya Demokarasi ya Congo, Afghanistan na Syria biri mu bihugu umunani bifite umubare munini ufite iki kibazo.

Ishami y’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO), ryagaragaje ko abantu barenga miliyoni 130 bo mu bihugu 53 bugarijwe n’inzara, bigaterwa n’intambara ndetse n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere byugarije Isi.

Ni muri raporo yasohowe n’iri shami igaragaza uko ikibazo cy’imirire cyari gihagaze mu mwaka wa 2018, aho ubu bushakashatsi bwatangijwe mu myaka itatu ishize, buri mwaka bukibanda ku kureba mu buhunikiro bw’ibihugu byugarijwe cyane n’inzara uko buhagaze.

Umuyobozi Mukuru wa FAO, Dominique Bourgeon, yavuze ko ibihugu byo ku mugabane wa Afurika aribyo byugarijwe cyane kuko abaturage miliyoni 72 bafite iki kibazo, ndetse ko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko amakimbirane, imvururu n’umutekano muke aribyo bikomeje kuba ku isonga ry’iki kibazo, ukongeraho n’imihindagurikire y’ikirere nk’amapfa n’imyuzure.

Bourgeon ati Mu bihugu byibasiwe cyane n’inzara, 80% by’ababituye usanga bashingiye ku buhinzi, aba bakeneye ubutabazi bwihuse bw’ibiribwa no gufashwa guteza imbere ubuhinzi bwabo.

FAO yagaragaje ko bimwe mu bihugu bimaze kwakira impunzi nyinshi ari ibihana imbibi na Syria ndetse na Bangladesh imaze kwakira abarenga miliyoni imwe bo mu bwoko bwa Rohingya bwo muri Myanmar, inavuga kandi ko umubare w’impunzi ushobora kwiyongera niba ibibazo bya politike n’iby’ubukungu biri muri Venezuela bidakemuwe vuba.

Muri rusange ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umwaka wa 2018 wagize abantu bake bahuye n’ikibazo cy’inzara, ugereranyine n’umwaka wa 2017 kuko ho bari miliyoni 124.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *