Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

Brazil: Abantu 300 baburiwe irengero nyuma y’uko urugomero ruturitse

Ku manywa  yo kuri uyu wa Gatanu urugomero ruri mu Magepfo ashyira uburasirazuba bwa Brazil rwaraturitse, kugeza ubu abantu bagera kuri 300 baburiwe irengero. Icyateye iriya mpanuka ntikiramenyekana. Amazi n’ibyondo bifite ingufu nyinshi byasanze abakozi barukoraho aho barimo bafata amafunguro ya saa sita bose birabatwara.

Abakozi barukoragaho bari mu kiruhuko ubwo bum

Iki kiza cyabereye mu mugi wa Brumadinho uri muri imwe muri Leta zigize Brazil yitwa Minas Gerais.

Guverineri w’iyi Leta witwa Romeu Zema avuga ko hari amahirwe make y’uko hagira abantu barokoka kiriya kiza mubo cyagezeho. Kugeza ubu abantu ikenda nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye.

Ikigo Vale cyubakaga ruriya rugomero nicyo kigo kinini cya Leta ya Brazil gikora imirimo y’ubwubatsi bw’ingomero, imihanda, ibibuga by’indege n’ibindi bikorwa remezo bisaba ubwubatsi

Muri 2015 hari urundi rugomero rwo muri iriya Leta ya Minas n’ubundi rwaturitse guhitana abantu 19.

Abashinzwe ubutabazi bari gukora uko bashoboye ngo bagire imibiri babona izashyingurwe mu cyubahiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *