Israel: Ibisigazwa by’umupilote waguye mu Nyanja byabonetse nyuma y’imyaka 56

Abaturage bakomeje kwinubira ikibazo cy’ibura ry’ihuzanzira rya murandasi

Abaturage mu bice by’umugi no mu byaro bemeza ko usibye kuba hari abatuye ahirengeye, hari tumwe mu duce tugaragaramo cyane ikibazo cyo kubura ihuzanzira rya murandasi (internet connection)ku materefone yabo, ahandi ikaboneka icikagurika. Ngo hari n’abakora ibirometero kugirango bajye guhagarara ahaboneka ihuzanzira kugira ngo babashe guhamagara.

Isosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ndetse na Airtel – Tigo nizo abaturage bavuga ko hari uduce tumwe na tumwe batabasha kubona iri huzanzira kuri telephone zabo. Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwemera ko icyo kibazo gihari mu duce tumwe na tumwe , kandi ko cyatewe n’imirimo yo kwagura imiyoboro y’itumanahoiyo sosiyete ikoresha, kandi ko bizaba byakemutse mu gihe gito.

Umukozi w’iyi Sosiyete mu ishami rishinzwe ikoranabuhanga, SESONGA Eric, avuga ko hari gahunda yo gushyira iminara mu duce tumwe na tumwe dushya tugenda tuburamo iryo huzanzira n’uburyo bwo gukora itumanaho ku buryo bitarenze uyu mwaka bizaba byakemutse.

Si mu migi gusa hagaragara icyo kibazo kuko no ku mipaka y’u Rwanda usanga hari imiyoboro yo mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda igaragara mu matelefoni afite imirongo ikorera mu Rwanda, bikaba bitunguranye mu gihe begereye iyo mipaka. Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ishami rijyanye n’ikoranabuhanga mu rwego ngenzuramikorere RURA Protais KANYANKORE, avuga ko hari iminara izubakwa hirya no hino mu gihugu ikazakemura iki kibazo.

Imibare ya MTN Rwanda igaragaza ko abaturage batishimiraga ihuzanzira rya murandasi bagabanutse ku gipimo cya 50% nyuma yo kwagura imiyoboro yayokugeza kuri 90% mu mwaka ushize, kwihuta mu gukoresha interineti nabyo byikubye inshuro 2.5, naho abakoresha umurongo wa MTN Rwanda bakaba barikubye inshuro 3 cyane cyane kuri interineti. Ibi bikorwa byose biri gutwara miliyoni zirenga 20 mz’amadorali y’Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *